Iri yamamaza ni iryiki? ko Kagame akunzwe akaba yarasabwe na miliyoni 11 na mbere yo kwiyamamaza bakabikora bamutunguye, kuko atabishakaga!!

Ngaho bantu mwumva ibi bintu neza ni munsobanurire. nshobora kuba rwose byumva nabi, president Paul Kagame mwiza cyane.

Yaravuze ati nzarinda itegeko nshinga ndetse na ryubahirize. hari interview nyinshi Paul kagame avuga yuko nta yindi mandate azemera. hari naho yigeze kuvuga yuko atabitinyuka ko abikoze yaba ari ikigoryi yabivugaga mu cyongereza akoresha ijambo “stupid ”

Aha biragaragara yuko rwose ko Kagame Paul, atashakaga ibyo kongera kuyobora u Rwanda ukurikije izo mvugo yagiye akoresha. ko batubwira yuko miliyoni 11yatakambiye President Paul Kagame ngo bahindure itegeko nshinga ngo ndetse na Kagame yemererwe kongera kuyobora u Rwanda. ibi bikaba byitwa ibyifuzo bya rubanda. ngo kuko ariyo ihindura ibyo ishaka none ikaba igihisemo Kagame.

IKIBAZO NGIKI NONEHO

Iri yamamaza ni iryiki? ko Kagame akunzwe akaba yarasabwe na miliyoni 11 na mbere yo kwiyamamaza bakabikora bamutunguye, kuko atabishakaga!!!! iryo yamamaza ryo ni iryiki?? iyo campaign ya matora yo nayiki? ko ngo 98% ari abashyigikiye Kagame kuko bamukunda arajya kubiyamamazaho kubera iki????? munsobanurire icyo gikorwa cya kagame muri iryo yamamaza akora akanakorerwa!!!!!?

Ubuse nawe arajya kubabwira ibyo azabagezaho nibaramuka bamutoye kandi. iritegeko nshinga ryarahinduwe nabanyarwanda kubera we ngo yongere ayobore u Rwanda!!!!!!?

NB:WIZA UTUKANA CG NGO UVUGE IBITEREKERANYE NIBYO MBAZA, NIBA NTA GISUBIZO UBIFITIYE ITURIZE WI VUGA NABI SIHO HARI IGISUBIZO/(IKI NI IKIBAZO UMUNTU WESE YA KWIBAZA NTA KOSA CG ICYAHA KIRIMO MU KWIBAZA GUTYA )

Rwanda Iwacu