INGIRWA POROFESERI KALISA MBANDA NA KARANGWA KIRIZOLOGE… MURASIGA NKURU KI I MUSOZI?

– Hari abo njya ndeba nkibaza niba koko barakoreye impamyabumenyi bitirirwa, cyangwa niba atari nka za zindi birirwa baha Umwicanyi-Mutindi Kamege Polo, cyangwa nk’iyo umwidishyi Akamanzi amaze iminsi ahawe n’inshuti zo muri Kanada… ngo ni ba Porofeseri da!!

– Nkamwe Ngirwa-Porofeseri Karangwa na Kalisa Mbanda, iyo musubije ubwenge inyuma (niba mukibugira), mukareba amatora/kinamico mwagiye muyobora, mukibuka abana b’u Rwanda mwagiye mubeshyera kwiba amajwi, guteza inzangano, guhimba imikono n’ibindi byinshi bibi muhimba, mubona koko muzasiga nkuru ki i Musozi?? Musize umugayo ni ukuri kwambaye ubusa, musize ubugwari bukabije, mukoreshwa amabi n’umuntu/mwicanyi mwakabaye mwarajijuye akayobora uko bikwiye…

– Uwakwita Porofeseri, abagabo nka Kimenyi Alexandre cyangwa Balinda, ntiyakwita abantu nkawe Karangwa na Kalisa Mbanda ba Porofeseri! Muzikomereze mu gikundi cya ba Porofeseri Kamege Polo, Porofeseri Akamanzi nkuko mwese mwaminuje mu itekinika!

U Rwanda rwagushije ishyano koko!! Murongeye ngo amatora?? Y’iki? Amaze iki? Ngo bwari bwiza iyo butamenywa na benshi! Ibyo mukora mwububa, abanyarwanda tubibona duhagaze!!

“Injiji Mbi ni Izize” dixit Kamege i Ruhande…

Umukunzi w’ukuri n’amahoro.