Imyaka 20 irashize Seth Sendashonga yishwe na leta ya Kagame taliki ya 16 Gicurasi 1998

Numvise iyi audio Madame wa Sendashonga avuga uburyo bamwigeze n’uburyo bamwishe ndetse n’uburyo yamenye ko yapfuye numva ni nkaho ndimo kureba filimi. Ikindi iyo umwumvise avuga iby’urupfu rw’umugabo we nibwo wumva ko igihugu cyacu kiyobowe n’umwicanyi kabombo utatinya kwicisha ISAZI INYUNDO nkuko yigeze kubyivugira.

Ariko uribaza umuntu utinyuka akavuga ngo yafata INYUNDO akayicisha isazi. Njye iyo byumvise nsesa urumeza kuko iyi mvugo yuzuyemo ubugome udashobora kugira ikindi ubugereranya nacyo. Seth niyiruhukire mu mahoro y’imana kandi amenye ko uwamwishe ntacyo yungutse ko we azapfa yareshunguwe n’umutima kubera guhora arota abo yishe nabo yicishije.