Impuhwe za BIHEHE! Leta yu Burundi yangiye amakamyo ya PAM kwinjira mu Burundi

Twebwe abanyarwanda twabonye ibyo Gen Romeo Dallaire yafashije FPR inkotanyi kwinjiza abasirikare n’imbunda n’amasasu muri CND, turasaba ko leta ya Perezida Nkurunziza itakora amakosa nkayabaye mu Rwanda ngo yemerere aya makamyo ya PAM kwinjira kubutaka bwu Burundi.

Akaburiwe n’impongo! Hari abanyarwanda benshi batakirya abandi barimo gusuhuka none PAM ngo ijyanye ibiryo mu Burundi? Izi si mpuhwe niza Bihehe kweli. Nkuko Kagame yanze umuceli abazungu bamuhaye, Perezida Nkurunziza niyake cash maze agure ibyo bishyimbo mutundi turere twi Burundi twejeje imyaka.

Reba aho ayo makamyo ari ku mupaka ategereje kwinjira. Hagize uyahaye uruhusa rwo kwinjira yagobye guhanwa bikomeye:

Francis Kayiranga