Impamvu 3 Benito Kayihura abona zituma Kagame atazapfa arekuye ubutegetsi

Nyuma yo kubitekerezaho neza naje kugarukira Kagame impamvu atihanganira ugerageje kumuhagurutsa mu rugwiro kuberako iriya ntebe yicayeho ni:

1. Igishoro
2. Ubwihisho
3. Igitinyiro

1. Igishoro:

Kagame kuba ari Perezida wa repuburika bimuha imbaraga zo kwigwizaho imitungo itagira ingano atari kuzapfa atunze cg atakomeza gutunga abaye aticaye aho ari ubu, mu myaka 23 amaze ku butegetsi amaze kugera ku rwego rw’abaherwe kwisi kuko atunze arenze Miliyari mu ma $$$ ngaho nawe ibaze umuntu winjiye mu Rwanda yambara ibitirano none ubu akaba ageze ku rwego rwo gutunga Billions in $$$$ kdi nta gishoro cg umurage wa se yahereyeho acuruza nawe ngo nahaguruke wicare?

2. Ubwihisho.

Paul Kagame niwe muntu rukumbi mu mateka yisi umaze kwica abantu benshi ndetse n’abaperezida benshi igisekeje kinatangaje ariko kinateye agahinda nuko yirirwa azerera amahanga mu mudendezo ahubwo asakuza akoronga yita abandi abicanyi kdi ntawe umurusha gukora hasi, kubera amaraso menshi yamennye, aramutse gato gusa ahagurutse hariya yicaye byaba bimutunguye cg yabipanze bamutambikana bafashe mu mikandara feri ya mbere akayifatira mu buroko amaguru adakora hasi agize Imana ahubwo ntibamutanyaguze (abo yahekuye) urumva rero gukura umuntu mu bwihisho yikinzemo urupfu ntiyabura kukwica ari wowe aho kujya gusebera imusozi, ni nayo mpamvu avuga ko adaterwa isoni zo kwica kuko nawe azi uki byamugendekera aramutse atambitse ibirenge

3. Igitinyiro n’icyubahiro

Abategetsi bo kwisi yose aho bava bakagera iki kintu cyo gukunda icyubahiro bagihuriraho ariko byagera kuri Kagame ho bikaba ibindi bindi kuko we hari n’igihe usanga arwanira kuba popular nabo batakagombye kuba babirwanira kdi batari ku rwego rumwe bikagushobera? ingero ni nyinshi ariko reka dufate rumwe muri 2015 ubwo itekinika ryo guhindura itegeko nshinga ryari rishyushye intore zari zasizoye mu gutaka ibigwi bihimbano bya Kagame nino muri iyo minsi kdi hadutse aka video k’umukarani witwa Babou-J kabicaga bigacika kuri social media no mu binyamakuru hafi ya byose Kagame abonye ko abantu bahugiye kuri Babou J aho kuvuga we yategetse DMI kuba bamukuye mu muhanda akabanza akibagirana, niko byagenze kuko Babuji yahise azimira ndetse n’umunyamakuru Yohani Umubatiza wari wavuganye nawe bwa mbere yagerageje kongera kumushaka ariko aramubura kuburyo yaba aho yabaga, abo mu muryango we cg n’abakarani bagenzi be nta numwe washoboye kumenya irengero rye, abantu bakomeje kwibaza aho yaburiye birabacanga nuko hashize nk’ukwezi ikinyamakuru igihe gikorera mu kwaha kwa Leta cyacuze inkuru gishyiraho ifoto yuwo bajya gusa banahimba ikiganiro bagiranye ariko abasomyi bagendeye kw’isura babonye ko atari Babou J wa original nkuko bigaragara muri coments batanze

http://mobile.igihe.com/…/art…/babuji-wabaye-ikimenyabose-mu

mandant nyibano imaze kwemezwa Babou J wa nyawe yahise aboneka akomeza imirimo ye yo kwisuma yishakira imibereho nkuko bisanzwe ngaho ibaze nawe koko Perezida muzima urwanira kumenyekana no kuvugwa n’umukarane warangiza ngo nage ku gatebe aho bazajya bamuvumira ku gahera bakanamutuka yumva ntacyo yabikoraho nawe ukaza ngo reka nange nyobore?

Kagame iriya ntebe yicayeho abazayisigaho agatwe ni benshi kuko afite mu migambi kwigizayo umuntu wese ugaragaje ko nawe ayikeneye, abanyarwanda nabo rero wagirango bariye intumva, nyuma yo kwivugana Rwisereka, agafunga Ntaganda, Ingabire na Mushaidi nge numvaga ntawundi muntu uzongera guhirahira ayisunutsaho amazuru, ngiye kubona mbona Diane na Padiri ngo baaaah! gusa ariko ni mu gihe reka babikore kuko n’uburenganzira bwabo kuko iriya ntebe buri munyarwanda wese ubishaka kdi ubifitiye ubushobozi agomba kubiharnira abaturage nabo bakabimuha, Kagame agomba kumenya ko iriya ntebe atari umurage yarazwe na Rutagambwa nyuma ya Diane hazavuka izindi ntwari and he might not be so lucky to make it as he has always do.