Ikiyaga cya Edouard cyazanye intambara hagati ya Congo na Uganda

Mu mishyamirano yabaye hagati y’ingabo za Congo n’iza Uganda abahasize ubuzima bagera kuri 24. Ikiyaga cya Edouard gifite ubukungu bwinshi harimo peteroli. Ibihugu byombi byananiranye kumvikana igice buri gihugu kigomba gukoresha.

Congo rero yohereje intumwa muri Uganda kugira ngo bigire hamwe na leta ya Uganda uburyo bakoresha icyo kiyaga bahuriyeho nta bushyamirane bubayeho. Erega ubundi inzira nziza yo gukemura ibibazo ntabwo ari inzira y’imirwano ureke Paul Kagame ukomeje kunangira ngo ntiyakwicarana n’abatavuga rumwe nawe ngo afite aho abategeye kandi ko azabatikura.