Igisirikari cy’umuntu -> Perezida Kagame yemereye umujenerali gusezera mu ngabo z’u Rwanda

Brigadier General (Brig Gen) Jean Damascene Sekamana wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’umusaruro w’umutwe w’Ingabo z’Igihugu z’Inkeragutabara(reserve force) yasezeye mu ngabo z’u Rwanda(RDF).

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF) kuri uyu wa 08 Mutarama 2018, riravuga ko mbere yo gusezera muri RDF Brig Gen Sekamana ari we wabanje kubisaba maze icyifuzo cye cyemerwa na Paul Kagame, Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika.

Iryo tangazo ryasinyweho n’umuvugizi wa RDF, Lt Col Innocent Mugemangango riragira riti, “RDF irashaka kumenyesha buri wese ko icyifuzo cyo gusezera mu ngabo cya Brig Gen Jean Damascene Sekamana cyakiriwe n’Umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika [Paul Kagame], mu bushobozi bwe nk’umuyobozi ushyira mu kiruhuko abaofisiye b’abajenerali.”

MINADEF ivuga ko gusezera mu ngabo z’u Rwanda ku ba ofisiye bo mu rwego rw Jenerali biteganywa n’ingingo ya 82 muri sitati ishyiraho RDF, iyo ngingo ikaba ivuga ko aba ofisiye bo mu rwego rwa Jenerali bajya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 55, imyaka ntarengwa, [ariko] ishobora kongerwaho itanu mu nyungu z’akazi muri RDF.

Ibyo wamenya kuri Brig Gen (Rtd) Sekamana

Uyu mugabo asezeye muri RDF afite imyaka 60 y’amavuko, yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1990 yinjiriye mu ngabo zahoze ari RPA (Rwanda Patriotic Army), izi akaba ari zo zabohoye u Rwanda maze zihinduka RDF.

Brig Gen (Rtd) Sekamana yakoze mu nzego zitandukanye z’igisirikare cy’u Rwanda, yabaye umuyobozi wa G2 Gendarmerie, yabaye Brigade Commander. Yanabaye umugaba mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’epfo nk’uko bitangazwa na MINADEF.