Igihembwe 1 cya 2018: Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 10,6%!!! Ibi byo ntibyaba ari bimwe mw’itekinika ry’imibare rya Leta ya Paul Kagame mu bukungu bw’igihugu?

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare batangaje kuri iki gicamunsi ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka usanzwe wa 2018, ubukungu bwazamutse ku kigereranyo cya 10,6% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).