Ibyo mu Rwanda n’ ISUPU –> UR ishobora kuba yarishe amategeko ihindura amazina ya za koleji

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’ u Rwanda buherutse gutangariza abanyeshuri bayo ko amazina ya za koleji bigamo n’aho zikorera byahindutse. Ubuyobozi buvuga ko izo mpinduka ndetse n’izindi zinyuranye yakoze zigamije kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo ibyo abanyeshuri biga bihuzwe n’icyerekezo cya Leta.

Itegeko N°71/2013 ryo kuwa 10/09/2013 rishyiraho Kaminuza y’u Rwanda (UR) rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere byayo, ryahurije hamwe iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) n’andi mashuri makuru ya Leta hagamijwe guteza ireme ry’uburezi imbere no kubaka kaminuza imwe ikomeye.

Muri iryo tegeko rimaze imyaka ine, hagaragaramo umubare wa za koleji zigize UR ndetse n’inyito zazo.

Mu ngingo ya 4 y’iryo tegeko ni ho hagaragaramo izo koleji: Koleji Nderabarezi; Koleji y‘Ubumenyi n‘Ikoranabuhanga; Koleji yigisha iby’Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y‘Abaturage; Koleji yigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu; Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi n‘ubuvuzi bw’ Amatungo; Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima.

Impinduka zabaye zigaragaza ko hari za koleji zahinduye amazina izindi zirahuzwa.

Koleji yigishaga iby’Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y‘Abaturage, CASS (College of Arts and Social Sciences) yakomatanyijwe n’iyigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu, CBE (College of Business and Economics) bibyara Koleji nshya yigisha amategeko, ubukungu n’imiyoborere, CLEG (College of Law, Economics and Governance).

Naho Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima, CMHS (College of Medicine and Health Sciences) na koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, CST (College of Science and Technology) zakomeje uko zitwaga.

Hanabaye impinduka muri Koleji Nderabarezi, CE (College of Education) ubu ikaba yongereweho ibijyanye n’inyigisho z’amasomero CELS (College of Education and Library Sciences).

Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi n‘ubuvuzi bw’ Amatungo CAVM (College of Agriculture and Veterinary Sciences) yongerwaho ibijyanye n’ibidukikije, ihinduka CAEVM (College of Agriculture, Environment and Veterinary Medicine).

Mu minsi ishize ni bwo Guverinoma yasabye ko iryo tegeko rishyiraho kaminuza ryavugururwa, iryoherereza Inteko Ishinga Amategeko, aho kugeza ubu ritaravugururwa.

Muri iyi nkuru turibanda cyane ku mpamvu yatumye kaminuza ihindura amazina ya za koleji kandi itegeko riyishyiraho rigaragaramo izo koleji ritaravugururwa cyangwa ngo risimbuzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Izubarirashe.rw, Umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushizwe iterambere ryayo, Dr Charles Muligande twamubajije impamvu batangaje amazina ya za koleji kandi itegeko rishyiraho UR ritaravugururwa asubiza avuga ko ayo mazina ari icyifuzo cyabo cy’uko bashaka ko bizaba bimeze mu minsi iri imbere.

Umunyamakuru: Twababazaga ibijyanye n’ariya mazina ya za koleji mwatangaje, ni iki mwashingiyeho ngo ariya mazina muyahindure na cyane ko itegeko rishyiraho UR rikiri rya rindi ritahindutse kandi koleji zirimo ari ziriya zari zisanzweho?

Dr Muligande: It is a proposal (ni icyifuzo). Ubwo tuzabikora ari uko nyine itegeko ryabitwemereye. Itegeko ribihindura na byo riri muri process (mu nzira).

Umunyamakuru: Bishatse kuvuga ko abanyeshuri mwamenyesheje batabifata nk’aho ari ihame? 

Dr Muligande: Ukuri kwabyo ni uko ari ho tugana, ubabwire ko ari ho tugana.

Umunyamakuru: Bishatse kuvuga ko ibyo byakozwe nta mategeko mwigeze mwirengagiza?

Dr Muligande: Nta mategeko twirengagije kuko amategeko ntabuza umuntu gutekereza ahazaza, twari mu nzira yo kuvugurura cyangwa gushyiraho itegeko rishya twifuza ko rizasohoka vuba, mbere y’uko risohoka twatangiye kwitegura.

—–

N’ubwo Dr Muligande avuga ko amazina ya za koleji ndetse n’aho zizaba ziri ari ibyifuzo bya kaminuza, itangazo bashyize hanze rigenewe abanyeshuri ntirigaragaza niba koko ari ibyifuzo na cyane ko rinerekana aho abanyeshuri biga muri buri koleji bazigira mu mwaka w’amashuri wa 2017-2018.

Itegeko rishyiraho kaminuza ntiriravugururwa

Hari amakuru yizewe avuga ko mu mezi abanza y’umwaka wa 2016, Guverinoma yahaye Inteko Ishinga amategeko ibyo yumvaga byavugururwa mu itegeko risanzweho rya UR.

Rikigera muri Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko ngo byabaye ngombwa ko habanza kwigwa ku itegeko rivuga ku mikorere y’amashuri makuru na kaminuza.

Ngo babaye bahagaritse irya UR kuko ngo hari bimwe mu bibazo kaminuza yashakaga ko bikemuka byari gusubizwa n’iryo tegeko rigenga amashuri makuru na kaminuza.

Nyuma y’uko iryo rimaze gutorwa ndetse rikanasohoka mu igazeti ya Leta, hatangiye kwigwa uburyo irya kaminuza ryavugururwa, mu gihe rikigwaho, abadepite basanga hari izindi mpinduka UR yari iri gutegura, ngo babona bataryigaho kuko zagombaga kuba zishingiye ku itegeko, bituma bafata umwanzuro wo kurisubiza guverinoma ngo habanze hashyirweho ibintu byose bigomba kuvuguruka cyangwa guhinduka.

Ubwo abadepite bajyaga mu kiruhuko iri tegeko ryari ritarasubira mu Nteko, ubu bakaba barasubiye mu kazi tariki ya 7 Nzeri 2017.

Uko umunyamategeko abibona

Umunyamategeko witwa Bayingana Janvier avuga ko kugeza ubu ibifite agaciro ari ibikubiye mu itegeko rya kaminuza ryo muri 2013, aho ngo impinduka zose zikwiye gukorwa zikwiye gushinira kuri ryo.

Akomeza avuga ko ibyo guhindura amazina ya koleji bitagakwiye kuba byarakozwe mbere y’uko itegeko ririho rivugururwa cyangwa rigasimburwa. Ashimangira ko biramutse ko ayo mazina Inteko Ishinga Amategeko itayemera cyangwa ikayabona ukundi bishobora guteza ikibazo.

Yagize ati “Itegeko rirubahirizwa, rishyirwa mu bikorwa, ntabwo ibikorwa bishobora kuba mbere y’itegeko icyo ni cyo cya mbere kuko hari impungenge ko amavugururwa akozwe mbere y’itegeko anyuranya n’amategeko. Icya mbere hari impungenge z’uko hari amavugururwa ya hato na hato azaba. Icyaba cyiza ni uko amavugururwa yaba ashingiye ku itegeko. Icya kabiri kikaba noneho ari uko itegeko ubwaryo ari ryo ryakabaye rigena uko ibyo bintu bizakorwa uko ntabwo kaminuza ari yo ishyiraho amategeko ntizi n’ibizahinduka mu itegeko. Mu gihe rero ikoze amavugurura mbere y’itegeko ntabwo byaba ari byo.”

Yunzemo ati “Iyo biba bishoboka ko kaminuza yivugurura bitabaye ngombwa ko itegeko rihinduka ubwo yabikora yashingira ku itegeko rihari ariko kuba guverinoma yarabwiye iti nihagire amavugururwa abaho kandi bikajya mu Nteko Ishinga Amategeko byanga bikunda ni uko hari ingingo zizitira imiterere y’ivugurura rikenewe.”

Bayingana avuga kandi ko uburyo amategeko ashyirwaho ibigo atari byo byishyiriraho amategeko abigenga, bisobanuye ko kaminuza ngo idashobora kumenya ijana ku ijana ibizaba biri mu itegeko inteko nirivugurura cyangwa igashyiraho irishya.

Akomeza avuga ko bishobora no kubaho ko Inteko Ishinga Amategeko ikanga ayo mavugururwa, aho ngo binakunze kugaragarira mu mishanga itandukanye y’amategeko ijya isubizwa guverinoma. Ibi rero ngo kuba kaminuza hari ibyo yaba yaratangiye kuvugurura ubwayo nta shingiro byaba bifite igihe itegeko ryayo ridatowe.

Source: Izubarirashe