Ibura ry’amazi rikomeje kuba ikibazo i Nyarugenge none n’ Ingona zikomeje kwanga gusangira amazi ya Nyabarongo n’abayituriye

Nyarugenge: Undi muturage w’i Mageragere yishwe n’ingona! Umugabo wo mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 27 wo mu Kagari ka Kavumu , Umurenge wa Mageragere yishwe n’ingona mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017.

Uyu mugabo witwa Tugirimana Jean Pierre yafashwe n’ingona ubwo yari agiye kuvoma amazi muri Nyabarongo, akaba asize umugore n’umwana umwe.

Se wabo wa Tugirimana witwa Bangirana Celestin w’imyaka 66, yabwiye IGIHE ko, yababajwe cyane n’urupfu rw’umuhungu wabo agaragaza ko ikibazo cyo kutagira amazi mu kagari kabo kibakomereye, ko hatagize igikorwa ngo aboneka vuba, ingona zabamaraho abantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kavumu, Nsengiyumva Fabien yavuze ko bari barakumiriye abaturage kuvoma muri Nyabarongo ngo bataribwa n’ingona ndetse bashyiraho n’abashinzwe kuhacunga ariko kubera ko amazi ari ubuzima ntibamenya igihe babaciriye mu rihumye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe we yihanganishije aba baturage bo muri aka gace ndetse anabizeza ko ibisubizo byiza biri mu nzira.

Yagize ati “ Icya mbere ni ukubihanganisha kandi turabizeza ko ibisubizo byiza biri mu nzira ndetse hari n’ibikorwa byarangiye gukorwa.”

Yakomeje asaba aba baturage kwirinda kuvoma muri Nyabarongo kugira ngo ingona zitabarya anabasaba gukoresha amavomo rusange aherereye ahitwa Nyakabingo, Gatovu na Kankurimba mu gihe aka Kagari ka Kavumu katari kagerwamo n’amazi meza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge na bwo butangaza ko muri aka gace hatangiye kugezwa amazi ariko hari abaturage bagifite imyumvire yo gukoresha aya Nyabarongo cyane cyane abayegereye cyane biganyira kujya kuvoma ameza.

Abaturage bari kuri Nyabarongo aho ingona yafatiye mugenzi wabo

Abaturage bari benshi bareba ko mugenzi wabo watwaye n’ingona yaboneka

Abaturage bijejwe igisubizo kirambye kuri iki kibazo

Se wabo wa Tugirimana Jean Pierre witwa Bangirana Celestin yababajwe n’urupfu rw’umuhungu wabo

Hakoreshejwe ubwato mu gushaka Tugirimana ariko biba iby’ubusa

Bategereje ko mugenzi wabo yaboneka baraheba

Abaturage benshi baturiye mu Kagari ka Kavumu bavoma amazi ya Nyabarongo
Igihe.com