Ibihe turimo: Diane Rwigara mu nzira yo guhiga inyamaswa y’ihembe rimwe!

Ibihe turimo biteye impungenge. Ni ibihe byahanuwe na Magayane, ndetse na Nyirabiyoro. Mbere y’uko aba basizi bombi bahanuye iz’Ubunyabungo, batangaje ko nyuma y’amaraso yamenetse ari menshi, hari abazarwigera, bakarusigira «Rwigere urumpe»! Ngo bazigera u Rwanda, bazarusige uko barusanze, ariko ngo banasige barugize umuyonga. Ngo bazimena inda, mbere yo kuruhunga. Kuruhungira iyo bateye baturutse; iyo mu bararo. Iyo giterwa inkingi; iyo mu bigori no muri shitingi. Iyo hazira amashuri, umuco n’ubumuntu.

Nyuma y’uko Diane Rwigara akomerekejwe n’ihembe ry’inyamaswa yarimo guhiga, yahise atontoma nk’intare ishonje. Yakuye agahu ku nnyo, yiyemeza guhigisha uruhindu iyo nyamaswa ubu ishigaje ihembe rimwe rukumbi. Yahisemo kurwanya ingoma, atitaye ku biyitirira imbaraga z’ababaji, n’abakaraza bayo.  Iby’uko haguma umwami, ingoma ikabazwa, yabiteye umugongo. Uyu Haguma ngo yahise mo kumunywesha, agatanga atanduranije cyane.

Ni kuri uyu wa 14 nyakanga 2017, ubwo uyu mwari muziranenge yakuraga agahu ku nnyo. Ni na bwo yatangaje umuhigo utagira impigi. Nyamara impigi zirahari, ni uko zikizirikiye ku nkomo n’inkomanizo. Ziracyakikije inka zitarateka; zirasomeza amata inyama, kandi kizira. Ziracyakeza umwami w’umushakamba, mbere y’uko inka ziteka, kugira ngo zisuhukire aho zigikamwa. Izindi ni izitagira umurizo, zimokera iyo mu gikari. Zirekereje ko hagira uzishumuriza umuhigo, zigasaranganya imirwi yawo. Izi nzozi ni zo zirota zose, nyamara kuzikabya umenya bitari hafi. Inyamaswa imwe rukumbi, zirimo guhiga, nubwo ishigaje ihembe rimwe rukumbi, na yo iracyamasha, ikanazibukira. Cyeretse yivuganywe na Rwanyonga, Rukara rwa Bishingwe, Magayane cyangwa Nyirabiyoro.

Ni nde uzakabya izi nzozi, zigana akariho?

Diane Rwigara ntiyazikabya wenyine, uko zakabaye. Cyeretse Munyampeta na Nahimana bamutije icumu, umuheto n’imyambi! Umugabo ni usohoza ubutumwa yatanze; si uhindukira ku ijambo. Nta wagenewe kurota neza cyangwa nabi. Na twe izi nzozi ziratureba, nubwo twabaye ba «Ntibindeba». Igihugu twakigabiye abanzi bacyo, tutabishaka. Iki ni icyaha twagombye kwicuza mu ntebe ya Penetensiya kwa paridi cyangwa se kwatura imbere y’ikoraniro kwa pasitoro (dore ko hafi yatwese turi abakirisitu, idini mvamahanga yakuye gakondo). Aba banzi bacyo, bagisahura nk’abatakivuka. Kukigangahura ni ubungubu. Si iby’ejo n’ejobundi. Iby’ejo, bibara ab’ejo! Iby’ejo ni iby’amashyaka y’ubu, aruta uburo buhuye; bwa buro butagira umusururu. Amazi ntakiri ya yandi, ni ukuyoga tugana inkuka; inkuka itagira ingona z’imikaka!

Naho u Rwanda, rwari u Rwanda. Rwari u Rwanda rukomeza umutsi warwo. Wabonye hehe u Rwanda rutagira abahanga n’abaganga, n’abahari bakaba babarirwa ku mitwe y’intoki, abandi mu magereza yarwo! Inyamaswa y’ishyamba ntituma biga uko bikwiye, kuko babaye benshi batekereza kimuntu. Bakiza amagara ya benshi arimo guseseka, ntayorwe; batekereza nk’abize, bagasimbura ab’ikigoroba, n’ab’ikiburamwaka!

Ngabo abo dutwaje itabi, inkono n’igishirira, umuheto n’imyambi. Ngabo abayogoje u Rwanda, baruhinduye urwa Handa. Ngabo abaruganisha mu nzozi za Magayane na Nyirabiyoro! Ni abongabo umwari w’i Rwanda, arimo kurwanya. Ni abongabo rubanda rwose yijunditse, itabuze mo n’umwe. Ni Rubanda yabuze uko igira, maze ihitamo kugwa neza.

«Abanyarwanda bahagurukira rimwe iyo bagiye kwica», Diane Shima Rwigara

Abwirwa benshi, akumva bene yo. Muri mata 1994, ni byo bahagurukiye rimwe, ndetse n’iyonka. Nyamara mwene Rwigara arabararikira kongera guhaguruka, ariko batica. Nubwo agosorera mu rucaca. Abo abwira ntabo, n’abahari ntibumva, kuko bariye intumva. Bazuye iyo mu Burayi na Amerika, aho birirwa bata igihe; cya gihe kitajya kigaruka. Birirwa bakoronga u Rwanda iyo mu manama, nyamara ntibashaka kurubohoza ibisumizi byarwo. Bafite byose, amamodoka meza n’abagore bo kurongora, ndetse n’amafaranga. Nyamara ibyo kubohoza urwababyaye, ntibibareba. Ibyabo ni amakwe, iminsi mikuru ishaje, n’ibindi bitagize icyo bimariye Rubanda; rubanda ikiri ku ngoyi y’abavantara.

Abandi bapfuye bahagaze. Bazahajwe n’umudari wa «Nzaramba»; nzaramba batejwe n’ingoma yica. Bahumwe amaso n’amabuguma, bagabiwe n’uwabanyaze inzuri, bagategekwa kwirahira uwaciye ibinyita bya ba se. Uwakugabiye, n’iyo yakugabira ibuguma iri bukugweho uwo munsi, ni byo uhora umwirahira; ntuhaguruka ngo umurwanye, kuko uba utatiye igihango! Ngabo abo Rwigara ashaka kwitabaza, nyamara udashinga, ngo ntabyina.  FPR ntitinya amasasu, kuko yaguze menshi. Itinya amagambo, kuko aya hari igihe yirukana amasasu. Amagambo yacu twese, arasa n’arimo kugamburuza ingoma yigometse kuri rubanda. Rubanda rw’ababyeyi bakenyeye, bakaberwa, nyamara biteye umwitero w’intimba. Rubanda ubu yihishe mu masengesho, mu madini aruta uburo buhuye; amadini agizwe n’abatsimbanyi b’abagomeramana.

Ubwoko bumwe ngo bwaremewe kuyobora u Rwanda

Twabujijwe kuvuga amoko, nyamara ni yo atugenga. Turi abahutu n’abatutsi, ndetse n’abatwa ngo basigajwe inyuma n’amateka. Diane Rwigara ni umututsikazi, utarandujwe na ba bandi. Gutegeka u Rwanda yumva ari ibye, we na Barafinda ndetse na Mwenedata. Abandi si ibyabo; ntibavukiye gutegeka; ni abo guhakwa iyo mu bikari; ni  »abateruzi b’ibibindi »!

Nyamara nta n’uwabarenganya, kuko barakanzwe. Buzuye amagereza, aruta amavuriro n’amashuri. Barimo abakoze ibyaha n’abaziranenge. Abandi bari mu gihugu n’inyuma yacyo, nyamara bameze nk’abavantara. Ni ubwoko bwaciwe, butakigira ijambo, buzamarwa na ka kamasa, kazivuka mo. Ababugize bameze nk’inyamaswa zumva intare imwe rukumbi, itontomera mu ishyamba, zikirukira rimwe zose, aho kuyisananira ngo ziyirwanye.

Ayo ni amateka; amateka yacu, anashingiye ku myumvire yacu. Ni amateka asabwa guhindurwa mu maguru mashya. Nyamara kuyahindura ni inzira ndende. Gukuraho ikibi biragora, kurusha kubaka icyiza. Kwemera ko icyo kibi na cyo kiganza icyiza, ni ubugwari n’ubugomeramana. Kukirwanya ni ukumva ko ntawe uruta undi; ni ukumva neza ko ntawavukanye imbuto, ko u Rwanda ari urwa bene Kanyarwanda. Twese uko twakabaye. Ngiyo intambara mwene Rwigara arimo kurwana. Duhamagariwe twese, hamwe n’iyonka, kumufata mu nda!

Amiel Nkuliza
http://umunyamakuru.com/