Ibaze Nawe: Niba Minisitiri Kaboneka ategeka mu nama ngo bafunge umuntu ubwo urumva abo Kagame avuze ngo bice cyangwa bafunge bigenda gute?

Minisitiri Kaboneka ategetse ko Perezida w’ amakusanyirizo y’ ibirayi atabwa muri yombi. Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu umwe mu ba minisitiri batatu bateraniye I Musanze mu nama igamije gushakira umuti ibibazo biri mu makusanyirizo y’ ibirayi yatetse ko Perezida w’ amakusanyirizo y’ ibirayi I Musanze atabwa muri yombi polisi ihita ibikora.

Uwatawe muri yombi yitwa Serucagu akaba yatawe muri yombi kubera ko amakusanyirizo y’ ibirayi ahenda abaturage.

Mbere y’uko atabwa muri yombi, Serucagu yabanje kubwira imbaga y’abahinzi barenga 500 hamwe n’abamisitiri ko amafaranga amakusanyirizo akata abahinzi akoreshwa mu kugura imifuka bipfunyikwamo kugira ngo byoherezwe hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Nk’ uko Izubarirashe dukesha iyi nkuru ryabitangaje perezida w’abahinzi b’ibirayi mu Mugi wa Kigali yahise avuguruza Serucagu ashimangira ko imifuka abacuruzi bayigurishiriza bityo ko ibivugwa na Serucagu ari “ibinyoma”.

Serucagu kandi agaragaweho guhenda abahinzi b’ibirayi aho abakata amafaranga ariko yageza ibirayi mu Mujyi wa Kigali akabigurisha ku giciro kiri hejuru.

Ibi bibaye nyuma y’ uko mu minsi ishize Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente yasuye intara y’ amajyaruguru by’ umwihariko amakusanyirizo y’ ibirayi agasanga harimo ibibazo, agasaba Minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda gukurikirana ibyo bibazo bigakemurwa.

Source: http://umuryango.rw/