Frank Ntilikina yeretse ibihangange bya Boston Celtics ko yaje aje muri NBA

Frank Ntilikina akomeje kutwemeza twese abanyarwanda aho turi atwereka ubutwari bwe muri basketball.
Ubundi mu mukino wa Basket harimo pozisiyo eshanu arizo: uyobora umukino (Point guard), ushinzwe gutera umupira muri panier aturutse inyuma (shooting guard), umurinzi muto (small forward), Umurinzi ukomeye (Power forward) n’umukinnyi w’imbere cyangwa wo hagati (center). Ntilikina akaba ari point guard wa Knicks. Ariwe bita Meneur mu gifaransa kubumva igifaransa. Niwe uyobora umukino mu kibuga.

Uyu mwanya usaba kuba uzi gutwara neza umupira kandi ukamenya korohereza abakinnyi mu kibuga no kubereka ahagomba imbaraga. Frank Ntilikina ageze ahashimishije pe. Mwiyumvire namwe kuba yinjiye muri NBA ejobundi akaba atwereka imikino nk’iyi.

Mu mukino waraye uhuje Knicks ya New Yolk na Celtics ya Boston, uyu mwana w’umunyarwanda yongeye kwereka uburyo ahagaze mu kibuga. Yaraye akoze akazi gatangaje aho yagombaga gukina iruhande rwa Kyrie Irving kandi akaba yabikoze neza. Umutoza wa Knicks Jeff Harnacek yagumanye Frank mu gice cya kane cy’uyu mukino wa Celtics na Knicks akaba yarashimishijwe n’umukino w’uyu mwana, aho avuga ko yakoze akazi gakomeye. Yashoboye kunaga umipira 1 w’amanota atatu muri panier watumye Knicks izamuka igera kuri 75 Celtics ifite 72. Nyuma yaje kwinjiza indi y’amanota atatu.

Mu mukino wo kubuza Kyrie Irving gutsinda Frank yavuze ko yagerageje nubwo hari amanota. Irving yatsinze amanota 32 n’aho Ntilikina atsinda amanota 8, yinjiza imipira 3 mu mipira 5 yanaze, yaje no kwambura imipira 2. Ntilikina yiyemereye ko bitari byoroshye gukinana n’uyu mukinnyi uzwi nk’inararibonye nka point guard cyangwa meneur. Yongeyeho ko muri rusange Knicks yakinnye neza mu gice cya kabiri.

Babajije Irving uko yabonye umukino wa Frank Ntilikina, asubiza ko rwose azi kurinda umupira kandi mu gihe kirerekire. Ko nk’umukinnyi ukiri muto ntakimusubiza inyuma kandi ko yishimiye kandi yifuza kuzongera gukina nawe.

Yaba umutoza wa Knicks yaba bagenzi be bakinana na Frank, barashima imyitwarire y’uyu mwana w’umusore. Umutoza we yavuze ko akunda uburinzi bwa Ntilikina na Ron Baker akaba ariyo mpamvu yabakinishije mu gice cya kane cyanyuma. Aba bana babiri Frank na Ron berekanye uburinzi bwabo bataka abo mw’ikipi bahanganye. Byavuzwe n’umutoza wa Knicks yongeraho ko bazi guhana imipira no gutabarana. Iyo umwe akeneye guhumeka undi arahamubera.
Muze twese duhe amashyi iyo ntwari muri Basketball Frank Ntilikina uduserukira twese akagarurira abanyarwanda ishema.

Antoinette Dusabe

Umukunzi wa Frank Ntilikina

https://nypost.com/2017/12/22/frank-ntilikina-contained-kyrie-irving-when-it-mattered-most/