Frank Ntilikina araje

Kwiyizera ni cyo cyangombwa iyo ageze muri NBA. N’icyo akenshi umutangizi yubaka. Ku ruhande rwa New York, kwiyizera byikuba inshuro nyinshi kubera ko abafana ubwabo baba bari muri salle ya Madison Square Garden bonyine bashobora gutuma uzamuka cyangwa ugwa. Niyo mpamvu Frank Ntilikina bamurebera hafi. Abo bakinana n’umuyobozi we Jarrett Jack bareberera uwo mwana w’umufaransa.

Jarrett Jack yaravuze ngo “Agenda yigirira ikizera uko iminsi igenda ishira nk’uko bigaragara mu mukino we. Umukino we ugaragaza ko amaze kumenyera, koko muri ibi bihe bya Noheri, abakinnyi bashya batangiye kugaragaza icyo basabwa. Ku ruhande rwe yakoze ibishimishije.»

Kandi niba kwiyizera kw’iki gikomangoma cy’abafaransa gikomeje kwiyongera nibyo bizatuma umutoza we Jeff Hornacek akomera. Ejo, mw’itsinda ry’mukino wahuje Knicks na Nets, Ntilikina yibasiye igice cya kane cy’umukino wanyuma aho yatsinze amanota ye yose 7, yinjiza panier y’amanota 3, hamwe na paniers 2 yinjize mu mipira 8 bamuhereje.

Jeff Hornacek ati: “Yabikoze inshuro nyinshi uyu mwaka. Azi gukubita ibiro. Aranyaruka, inguni zose arazizi. Ejo yakinnye neza cyane aho yafashe umupira yambuka ikibuga aboneza neza maze asimbuka bimworoheye yinjiza umupira muri panier.»
Uyu mwana w’umufaransa akaba akomeje kwiga no kuzamuka.

Frank Ntilikina ati: “Numva ibyo Jarrett ambwiye. Rimwe na rimwe nkabanza gushidikanya mugutera umuprira muri panier. Ubu, hamwe n’imyitozo nkora numva nta kibazo. Gutera umupira muri panier binyongerera ikizere. Ngomba gukomeza gukora imyitozo, ngakomeza kwitoza gutera umupira muri panier.» Iyi +/- 14+ yagize ejo , Frank Ntilikina niwe wabaye umukinnyi mwiza muri uyu mukino. Ibi birerekana uburyo uyu mukinnyi afitiye runini Knicks iyo iri mu kibuga. Iyo iyi defense ye iza kuba izwi na bose, ntabwo yakagaragaye mu kibuga. Uburyo Knicks iri gutera imbere ni ikimenyetso kiza cy’uko ejo hazaza h’uyu mwana w’umutangizi w’imyaka 19 hameze neza.

Inkuru yanditswe na Guillaume GRACIANO – 15 Ukuboza 2017, 12:21 –