Ese Pasitori Mutesi Maggie yaba nawe azize utuzi twa MUNYUZA?

Pastor Maggie Mutesi yari umutoni n’umujyanama wa Janette Kagame mu buryo bw’umwangavu. Ni Jeanette Kagame Gasana wamugashije gushinja Itorero kuri Serena Hotel. Pastor Maggie Mutesi yaje gukorera by’umwihariko servisi y’iperereza rya gisirikare mu Rwanda

Muri iyi myaka itatu ishize aho Jeanette Kagame Gasana yatangiye kugira ibibazo by’urushako kubera ubucuti bwe n’Ambassador Eugene Gasana byamenyekane bikajya ahagaragara, Jeannette Kagame Gasana yagize Pastor Maggie Mutesi inshuti magara yabwiraga ibyo bibazo by’urushako. Pastor Maggie Mutesi nawe amubera inshuti nziza yamuhozaga amarira akanamugira inama. None umwicanyi Paul Kagame ari gutsemba uwari we wese waba azi iryo banga ry’urugo rwe.

Ikindi tutagomba kwibagirwa nuko Jeanette Kagame Gasana nawe yafungiwe kuri Muhazi akaba aheruka kugaragra mu ruhame umunsi umwicanyi Kagame witwa ngo ni umugabo we arahira nyuma yo kuvuga ko yatsinze amaze kwiba amatora. Afunzwe nk’abandi bose akaba agaragara mu ruhame iyo Kagame abishatse ashaka kubeshya abanyarwanda ngo ahereje ko bakiri kumwe kandi urugo rwarasenyutse kera. Jeannette Kagame Gasana ni infungwa nk’abandi banyarwanda bose.

Ntagushindikanya urupfu rwa Pastor Maggie Mutesi ni rumwe mu bikorwa by’ubugome bya DMI y’umwicanyi Kagame. Ibi bikaba ari byo musaruro wo “gukorana no kuba inshuti ya Sekibi”.

Pastor Mutesi Maggie Imana imuhe iruhuko ridashira

Rpf Gakwerere