ESE NIKI KIBYIHISHE I NYUMA? Kuki iyo uri umunyarwanda akenshi witwa ‘umunyapolitiki’? !!!!

Umunyarwanda umwe yaranditse ku rukuta rwe nkoranyambaga ati “Kuki iyo uri umunyarwanda akenshi witwa UMUNYAPOLITIQUE? !!!!”

Niba ubonye inkuru y’akarengane kabantu runaka ukayivugaho urugero “impunzi z’i Kiziba zarashwe zirapfa!” tayari ubwo wabaye umunyapolitique!

Niba nk’umunyagihugu wese uvuze uti “hari bamwe mu bashinzwe umutekano bitwara nabi, bigaragaza ko wenda baba bayobowe n’amarangamutima bakaba barasa abaturage, urugero ‘polisi warashe umumotari’, tayari ngo ubwo wabaye UMUNYAPOLITIQUE !!

Ese iyo POLITIQUE koko ni bwoko ki?
Mu bihugu birimo demokarasi umuturage atanga igitekerezo ke uko abyumva niyo cyaba kinenga ibyo abona imbere mu gihugu ugasanga ahubwo arabyubahiwe!!!
Ubuzima bw’abantu bwa buri munsi buhinduka gute politique ?
ABANYARWANDA NGO BARIHARIYE KOKO!