Ese Louise Mushikiwabo yibagiwe ko ariwe wagiye kuri radio agasabiriza impunzi zo muri Libya? None arebeshya ngo nta mpunzi basabiriza?

Louise Mushikiwabo ngo ntabwo u Rwanda rurimo gusabiriza impunzi. Ahubwo Mushikiwabo ambaye kure mba mukoze mu ntoki kuko amvugiye ijambo nari narashatse ndaribura ryo kugaragaza kiriya gikorwa leta ya Kagame yakoreye impunzi z’abanyekongo. Ijambo “gusabiriza”, ahubwo ni “ugusabiriza ugashyiraho ingufu n’iterabwoba ngo baguhe”. Gusabiriza ku ngufu. Uyobewe se inyungu bakura mu gucumbikira impunzi n’inde? Ahubwo bisamye basandaye kuko ibyo bakoze ntabwo bari bazi ingaruka yabyo. Ntabwo batekereje ko izindi mpunzi zishobora gutinya kuza mu Rwanda. Impunzi zo muri Israel zo zabibonye kuva kera zitangira kubyamagana hakiri kare. Kubona zivugira ngo aho kuza mu Rwanda zafungwa.

Niba impunzi zarimo zisaba gutaha, kuki bataziretse ngo zitahe ahubwo bakazirasaho? Iyo bataza kuba bazifiteho inyungu bari gutangira gushaka uburyo bazicyura aho gukoresha ingufu ngo bazifungire muri iriya gereza ngo ni u Rwanda. None se ntabwo byari uburenganzira bwabo? Mushikiwabo ati “basabye ko babaha indangamuntu (ubwenegihugu), basabye gsubira iwabo, basabye kujyanwa mu kindi gihugu, ati bananiwe guhitamok. Aha ni ukubura icyo avuga. Niba barabimye ubwenegihugu, bakabangira gusubira iwabo no kubimurira mu bindi gihugu byari binaniranye? Uko ni uguta ibitabapfu ngo uravuga.

Mushikiwabo ati “bagomba kubahiriza amategeko y’igihugu ati kabone niyo ntayindi mpunzi yakongera guhitamo guhungira mu Rwanda”. Ibi arabivuga kuko imigambi yabo yose yaguye mu mazi. Erega iyo witwaye nabi uhatakariza amanota. Niba baravuze kuva kera ko leta y’u Rwanda yica barangiza leta ubwayo ikahuka mu munzi zitagira kirengera yewe zidafite n’intwaro maze ikabarasa ikabica yarangiza ikabafungira mu nkambi ariko ibicisha inzara, ubwo se ntiyabyishyiriye kuri bose babireba? Ubwo se n’iyihe mpunzi yarenga kuri ibi igahitamo guhungira mu Rwanda? IBI BYABA ARI UGUHUNGIRA UBWAYI MU KIGUNDA.

Ange Uwera