Ese kuki polisi ikomeje kwanga kwereka no gutanga imodoka barasiyemo Nzamwita Toy?

Amakuru yatangajwe na Radiyo Itahuka nuko umuryango wa Nzamwita Toy wagiye kuri polisi kwaka imodoka ya Nzamwita Toy ariko bakayibima ndetse bakananga kuyibereka. Ibi biramutse ari ukuri byaba ari ikimenyetso simusiga ko ibyo polisi yatubwiye byuko barashe Me Nzamwita Toy atari ukuri. Ihotorwa rya Me Nzamwita rirasa niryo bakoreye umucuruzi Rwigara Assinapol. Wa mugani wa Jean Paul iyi modoka ya Toy Nzamwita barimo kuyihonda no kuyirasaho maze nyuma y’iminsi myinshi bazayerekane bamaze kuyitekinika.

Iyumvire nawe umunyamakuru Jean Paul wa Radiyo itahuka aho aduha amakuru y’imodoka ya Me Nzamwita Toy polisi ikomeje kwanga guha umuryango we. Bagire kumurasa bagire no kwanga kwerekana cyangwa gutanga imodoka ye?

John Tabaro
Kigali, Rwanda