Ese kuki icyaha cyo gushaka guhungabanya umutekano gishinjwa ushatse guhangana na Paul Kagame wese kandi kikamuhama?

Joseph Sebarenzi, kuva mu mwaka wa1997- 2000, yashatse guharanira ko inteko inshinga amategeko yigenga kandi igakurikirana imikorere ya goverinoma, cyabaye icyaha,maze mu mwaka wa 2000 ashaka kwicwa arahunga kandi asobanura ko uwashatse kumwica ari Paul Kagame (soma igitabo cye God Sleeps in Rwanda).

Bizimungu Pateur yashyinze ishyaka mu kwa 5, 2001 ashaka kuzaba perezida mu matora ya 2003. Kuri 19/02/2002 afungirwa iwe mu rugo ashinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, taliki 07/06/2004 yakatiwe igifungo cy’imyaka 15, kuri 17/02/2006 arajurira biba iby’ ubusa aza gufungurwa ababariwe na Kagame ku taliki 06/04/2007.

Dr. Niyitegeka Théoneste yashatse kwiyamariza kuba perezida wa Republika mu mwaka wa 2003, mu mwaka wa 2008, hakoreshejwe inkiko gacagaca akatirwa imyaka 15 y’uburoko.

Andrew RWISEREKA KAGWA yashinze ishyaka Democratic Green Party ku italiki ya 14/08/2009 afite intego yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2010. Ntibyamuhiriye kuko taliki 14/07/ 2010 bamusanze I Butare bamuciye umutwe.

Victoire Ingabire Umuhoza, yageze mu Rwanda agamije kwandikisha ishyaka FDU-Inkingi, mu kwa mbere 2010. Mu kwezi kwa 4, 2010 yafungiwe iwe mu rugo taliki 14 /10/ 2010 arafungwa, 30/10/2012 akatirwa uburoko bw’imyaka 8, arayijuririra, ariko kubera ko yashatse ko ukuri kujya ahagaragara ntiyemere icyaha, mu kwezi kwa 12, 2013 igifungo cye bagishyira ku myaka 15 aregwa gushaka guhungabanya umutekano.

Diane Shima Rwigara, muri iyu mwaka wa 2017, nawe yagaragaje ko ashaka guhangana na Paul Kagame, none nawe yafashwe arafungwa kandi nawe arashinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Ubwo nawe imyaka 15 y’igifungo iramutegereje.

IKIBAZO!

Kuki buri kwiyamamaza kwa Paul Kagame gukurikirana n’ifungwa cyangwa imena amaraso y’inzira-karengane?

Ese icyaha cyo gushaka guhungabanya umutekano gishinjwa ushatse guhangana na Paul Kagame wese kandi kikamuhama cyaba kibaho?

Buri wese yabona igisubizo cyo GUSHAKA GUSIMBURA KAGAME ARI BYO BYITIRANYWA NO GUHUNGABANYA UMUTEKANO? Ibyo bikemeza imvugo yakunze gukoresha mu kwiyamamaza aho yagiraga ati : “GUHITAMO KAGAME NI UGUHITAMO UMUTEKANO,”

Utamuhisemo rero wese biba bivuze ko abangamiye umutekano w’igihugu. Mu yandi magambo: KAGAME NIWE GIHUGU!

Ubutabera bwari bukwiriye kwigenga bukareka kuba igikoresho cya FPR na Kagame.

NIMUTEKEREZE MWIBUKE KO AMATEKA AZABIBABAZA. NIMUHITEMO KUBA ABAGABO IGIHUGU KIZIBUKA KO MWAHARANIYE UKURI.

GENDA RWANDA WARAGOWE!!!!IMANA ITABARE URWANDA N’ABANYARWANDA

By Rpf Gakwerere