Ese koko Gen Paul Kagame yaba yarigeze kugira inzozi zo guzashinga Empire Hima Tutsi yari gukomatanyaaho U Rwanda, Uburundi,.Tanzania, Uganda, Kenya, Congo, Kenya na Sudan yepfo?

Akenshi iyo umuntu afite imishinga yamunaniye gushyira mu bikorwa cyangwa se ikintu runaka yahigiye ariko akagenda ahura n’imbogamizi zituma atabigeraho, abantu bakunze kumuhumuriza bagira bati humura ibyiza biri imbere cg se ngo wicika intege umunsi umwe uzakabya inzozi mu cyongereza ho baravuga ngo NEVER GIVE UP YOUR DREAMS or DREAMS NEVER DIES.

Gen Paul Kagame nawe afite inzozi amaranye imyaka 27 ngo zo kuzashinga Empire Hima Tutsi aho azakomatanya U Rwanda, Uburundi,.Tanzania, Uganda, Kenya, Congo, Kenya na Sudan yepfo, ibi aramutse abigezeho cyaba aricyo gihugu gikize muri Africa kuko ibyo bihugu bifite ubutunzi kamere buhagije kdi bikaba bifite ubutaka bunini bwera ariko butabyazwa umusaruro.

Icyari kigambiriwe uwo mushinga utekerezwaho bwa mbere kwari ugukura ubutegetsi mu maboko y’aba Bantous (Hutu) muri ibyo bihugu twavuze ruguru maze bukajya mu biganza by’aba Hamites (Tutsi) maze bakaba abantu bakomeye isi n’Afurika muri rusange bikabatinya kdi bikabubaha

Kagame rero amaze gufata ubutegetsi mu Rwanda ndetse na Congo that was half way job done/ 1/2 cy’umushinga yari amaze kukigeraho n’ukuvuga ko hari hasigaye Tanzania, Kenya na Sudan ariko kubera umururumba, no kugira umutwe ukomeye kwe akiri no muri congo yashwanye n’abagande bamufashaga gukura Mobutu ku butegetsi, bidatinze aba ashwanye na Mzee Kabila ari naho byahise bizambira kuko yahise abura Congo kdi aricyo gicumbi cyari kumushoboza gukabya inzozi ze

Ukudashoboka kwa Kagame kwazambije uyu mugambi cyane kuko nyuma yo kwirukanwa muri congo biturutse kuri kamere ye yo gushaka kuyobora abantu nk’umushumba uyobora amatungo mu rwuri ashatse igihe ashakiye n’inkoni nyinshi, nuko amaze kubura Congo yatangiye kwaduka no mu batutsi nuko abenshi mubari bashyushye mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga batangira kugenza ibintu gake kuko bari bamaze kunyuzamo Kagame ijisho basanga we agambiriye gukora ubwami buzategekwa nkuko u Rwanda rutegetswe ubu aho Umwami w’abami azajya agabira uwo yishimiye akanyaga uwo ashatse igihe ashakiye akanica cyangwa agakiza uwo ashaka uko abyumva kdi ntawe agishije inama

Nubwo imbogamizi zagiye ziba nyinshi, Nubu tuvugana umugambi uracyakomeje,

nyuma yo kubura Congo n’igice kinini cy’abatutsi bahoze muri FPR, Kagame ubu noneho atekereza ko ashobora gukabya inzozi ze abanje kwica no gukura Nkurunziza ku butegetsi maze agashyiraho umututsi uzategeka nkuko abahutu bari mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda bategeka (aho badashobora gufata icyemezo na kimwe yaba icyoroheje cg igikomeye) hanyuma agakurikizaho gufata Tanzania ubundi Congo,….. mpaka yaguye ubwatsi akitwa Umwami w’abami wubashywe nkuko Queen Elizabeth yubashywe.

Kubera ibibazo by’ubukungu na Politique u Rwanda rurimo ubu abasirikare bakuru muri RDF ndetse n’abandi bakurikiranira hafi amakuru y’u Rwanda no mu karere muri rusange bamaze kubona ko icyifuzo cyo gushinga empire Hima Tutsi ari inzozi Kagame azapfa adakabije, Kagame kugeza ubu niwe gusa ucyibwira ko bizakunda kuko niyo asabye inama abakozi be bamubwira ibyo we ashaka kumva kugirango batiyubikira imbebe cg akaba yabanyuza mu ryoya hanyuma inama bamugiriye akazifata nk’ukuri atabanje kubaza umutimanama we ngo anagereranye nibyo amaso amuha areke kwitiranya 1994 na 2017 , Nkurunziza na Habyarimana cg Magufuli na Mobutu, ikindi abanyarwanda bo muri 94 sibo bo muri 2017 sinzi niba atajya afata umwanya ngo yibaze uko byamukomereye gukura Habyarimana ku butegetsi adafite amasasu ndetse ari no muri embargo kdi we (Kagame ) yari afite ubufasha bw’abazungu bwose bushoboka noneho ngo arebe uko bizagenda ubwo azaba ahanganye n’abantu bafite byose kdi bamwiteguye bari maso batari nka Habyara waguwe gitumo yarishinze akarimi gasize umunyu ka Museveni ko ngo nta muntu watera u Rwanda aturutse i Bugande?

Bimaze kugaragara ko intambara Kagame ashoramo abana b’u Rwanda mw’izina ryo kurinda ubusugire bw’igihugu, ziba zigamije kumuzanira ubutunzi bwe ku giti cye ndetse n’abasirikare babuzanye batajya banaryaho ngo bumve ibyo bapfiriye, bamugariye cg baruhiye, cg ngo imfubyi n’abapfakazi basiga byibura bitabweho, bityo abanyarwanda cyane ariko abasirikare bo bigiraho ingaruka bari bakwiye guhagurukira rimwe bakanga gukoreshwa nk’ama Robots bajya gupfira ubusa mu nyungu za Kagame, niba ashaka amafaranga Congo arahazi azafate Cyomoro, Ange, Mwene Gasana na Brayn ndetse na Nyiramongi bage kurwana bazane ayo mabuye y’agaciro kuko nibo birirwa binezeza mu mafaranga ava mu maraso n’imitsi by’abana b’u Rwanda barara mu ma hotel ahenze, bagenda mu madege banagura ama campany akomeye kwisi mu gishoro batavunikiye.

Benito Kayihura