Ese Kagame gufunga umunyamerika Anne Rwigara ntiyaba arimo gutema ishami yicayeho cg arimo kureba ikimuhatse igitsure?

Iyo abanyamerika bakwanze cyangwa se mukagirana ikibazo bakoresha ingufu bafite muri UN, mw’itangazamakuru na Entertainment (Film) bakaguharabika berekana ko uri inyamanswa n’umwicanyi w’umugome, ibi twabibonye kuri Sadam bateye bamushinja gutunga intwaro za kirimbuzi, bazibuze bahindura ibirego ngo yishe aba Kurde 300 ubwo yacaga mu ntara ya Kirkuk bakamutega Ambush/Ambuscade agapfusha abajepe 20 ndetse nawe bakarasa ku modoka ye agakizwa nuko yari Bullet proof/Anti balles.

Ubu Amerika irwaye Iran, Rusia na Korea ya ruguru, Ama films menshi asohoka muri Hollywood (hamwe Bamporiki yanze kujya gukina) aba yerekana ukuntu Abarusiya ari abagome bashaka gukora ibikorwa by’iterabwoba kuri Amerika, Korea yo ntibwakwira itavuzwe n’abayobozi muri Amerika cyangwa UN bayishinja gutunga ibitwaro bya kirimbuzi kandi nabo babifite

Nubwo yenda ibyo bihugu atari bya miseke igoroye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu na Demokarasi, ariko Amerika ikabya kubivuga uko bitari mu nyungu zayo bwite yo iba yita grobal interest/Inyungu rusange zisi, urugero rwa hafi kw’itariki ya 02/10/2017 umugabo witwa Leonid Volkov uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu burusiya yateguye imyigaragambyo yo kwamagana President Putin yabereye Krasnaya/red square aha akaba ariho ubusanzwe habera akarasisi ka gisirikare, Imyigaragambyo irangiye Police yaramufashe iramufunga nuko akatirwa igifungo CY’IMINSI 20, icyaha yakoze iyo ajya kuba umunyarwanda cyari kuba KWANGISHA RUBANDA UBUTEGETSI BURIHO NO GUSEBYA UMUKURU W’IGIHUGU ibi bikaba bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10-15 mu buroko mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo minsi 20 yafunzwe kuri Amerika na comittes internationaux byari nk’imyaka 20, baravuze urufuzi rurabarenga ngo Putin n’umunyagitugu utubahiriza Demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, ibintu nkibi bituma wibaza niba Amerika itajya ibona akarengane Paul Kagame akorera abanyarwanda cyangwa ubushotoranyi bwe ku bihugu bituranyi? reba agahinda yateje Famille Rwigara abicira umubyeyi, akabasenyera inzu, akabatwarira imitungo none ubu n’abasigaye dore uko ari kubabyinisha muzunga, Reba abantu kagame amaze kwica cyangwa abo afunze bazira gusa gushaka kujya muri Politique batagendeye kw’itike ya FPR? Ubu iriya mirambo yo muri Rweru iyo ijya kuba yaragaragaye muri Korea cyangwa mu Burusiya ngo wumve ukuntu Amerika ihagurukana ibakwe mu kuyikoraho iperereza, imitungo Kagame yigwijeho nta na rimwe uzumva bayivugaho kdi imyinshi ibitse iwabo

Muri Politique buri wese areba inyungu ze noneho abafite ibyo bahuriyeho bagashyira hamwe mu kurengera inyungu basangiye, iyo wisanze mu bibazo n’akarengane uterwa n’abaharanira inyungu zabo bwite icyo gihe nawe ushaka abo muhuje akababaro mugashyira hamwe mukivuna umwanzi, ikiza nuko abakandamiza rubanda mu nyungu zabo bwite aba ari itsinda rito ry’aba Politiciens bityo rubanda iyo rushyize hamwe mu kubahambiriza biraborohera cyane kandi birahendutse nkuko twabibonye muri Gambia na Burkina faso,

abanyarwanda dufite defaux yo kwicara duhanze amaso mandat d’arrets ku bayobozi b’u Rwanda, ama rapport ya HRW cg ibyegeranyo abazungu bakora ku Rwanda noneho ukibaza icyo twe dukora cyangwa duteganya gukora ku bibazo byacu tutagendeye kubyo abazungu bakoze cg bavuze ku Rwanda, tuge twibuka ko abazungu bahaye Kagame ikiraka cyo kwica Habyarimana kuko babonaga inyenzi nubwo nta kabaraga bari bafite ariko byibura bari serieux et actif mu kugaba udutero shuma kuri les fars mu myaka za 60-70 kandi batanganya ubushobozi n’ingufu za gisirikare,

niwiyicarira mu biro, murugo cyangwa mu kazi kawe ukabaho wishushanya gukunda Kagame n’imiyoborere ye ntawuzaguhatira kugukemurira ibibazo, muganga avura abamugannye iyo bababaye ntago ariwe ujya kubahiga mu mago yabo, Kagame impamvu afunze Diane na famille ye nuko yavuze ari umwe, iyo tuvuga turi miliyoni 3 twese ntiyari budufunge, impamvu RNC na FDLR badafata intara imwe mu Rwanda nuko barwana bonyine abandi barebera, dukwiye guhindura imyumvire tukikubita agashyi kuko Kagame bimaze kugaragara ko atinya abanyarwanda, mureke twe kumwereka ko tumutinya tugire icyi dukora maze murebe ko atiruka isi ikamubana nto

Nkaba nsoza nshimira cyane Dr David Himbara, Maj Robert Higiro, Bwana Noble Marara, Prof Charles Kambanda, abarwanyi ba FDLR nizindi mpirimbanyi zose za Demokarasi bakorana imbaraga n’ubwitange mu kurwanya agatsiko, kuri bamwe (Intore) n’inzozi ariko vuba aha FPR izaba amateka maze abagenda ubu bareze agatuza bage bagenda bubitse umutwe nk’umwana wanyaye mw’ishuri.

Benito Kayihura