Ese Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana bazize iki?

Perezida Paul Kagame yakuyeho Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 6 Ugushyingo.

Musafiri Papias Malimba yagizwe Minisitiri w’Uburezi kuwa 24 Kamena 2015, avuye ku mwanya w’ Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda. Naho Jean Philbert Nsengimana yagiye muri Guverinoma mu 2011.

Umuntu yakwibaza inyuma yiri hindagura haba hihishe iki? Ejo bundi ko Kagame yahinduye Minisitiri w’intebe none nyuma y’iminsi mike ahinduye Minisitiri w’uburezi n’uw’itangazamakuru.

Minisiteri y’uburezi iranze irananiranye umenya amaherezo Kagame ariwe uzayiyoborera. Umubare w’abaminisitiri bamaze kuyobora iyi minisiteri y’uburezi ntubarika. Buri wese araza agashyiraho ibye ariko ikanga igapfa. None hazakorwa iki? Guhindagura abayobizi bayo se nibyo bizakemura ibibazo biyirimo? Inama nabagira n’ukwicara hasi bakarebera hamwe ikibazo gituma idatera imbere. Cyangwa bagatumiza inzobere mu burezi zikaza zikabigira icyo kibazo. Kagame se azatekereze gukurura yishyira ryari?

N’aho se Ministiri w’ikoranabuhanga yazize iki? Aho ntiyaba azize uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mukunenga Kagame aribyo bita gutuka Kagame. Ngo noneho hagiyeho itegeko rihana uwari wese ututse cyangwa agasebya Kagame. Jean Philbert Nsengimana agize Imana kuba adahitiye mu munyururu.

Aho ntiyaba azize uburyo abatavugarumwe na Kagame bakoresheje ikoranabuhanga bagashyira hanze Kagame, mbese Kagame yashyizwe kuri “bose babireba” kubera ikoranabuhanga. Erega n’ubundi ikizica Kagame ntiyirirwe agishakira ahandi atari mumbere.

Ange Uwera