Ese Ange Kagame yakuye he $1M yo kugura inzu muri Amerika? Murekezi yagobye guhera ku bifi binini nka Kagame n’umuryango we!

Mu maso y’abantu benshi, byatangajwe ko Kagame n’umuryango we bahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo no gurya ruswa ku rwego rwo hejuru kugeza aho igihugu kimupfukamira. Igihugu kimaze kugira imyenda irenga miliyaari ebyiri z’amadolari. U Rwanda rukaba rwari igihugu cyadohorewe imyenda muntangiriro z’umwaka wa 2000 byongeye ugendeye ku makuru mpimbano itangwa na leta ya Kagame buri mwaka ngo  ubukungu bw’u Rwanda butanga ikigereranyo cy’umusaruro w’igihugu wa 7 %.

Nubwo birirwa baririmba ngo ubukungu bw’igihugu bwarazamutse, igihugu gitunzwe n’imfashanyo iva hanze iri hagati ya 40-50% leta ikoresha mu ngengo y’imari y’ighihugu buri mwaka, igihugu cyarenzwe n’imyenda bigeze aho gifata imyenda ku nyungu iri hejuru birenze kubera ko batagihabwa inguzanyo n’ibigo bishinzwe kuguriza, byabakuyeho ikizere kubyerekeye n’ ubushobozi bwo kwishura.

U Rwanda na North Korea nibyo  bihugu bifite imibare yerekana ikigereranyo cy’ubukungu kidahwanye n’ukuri ku bukungu hagati mu gihugu cyane cyane mu baturage babyo. Nko ku gihugu cy’u Rwanda, ikigereranyo cy’ubukungu bw’igihugu cya 7%, igihugu kikaba gifite abashomeri benshi, igabanya ry’abakozi, inzara, ubucuruzi budahaza amasoko, ibura ry’amadevize, abaturage barahunga ibyaro, abashoramari baratinya gushora amafaranga yabo, ubukungu bwikubiwe n’umuryango wa Kagame n’ibindi n’ibindi. Ibi byose birerekana uburyo ubutegetsi bwirengagiza umubabaro w’abaturage no kudashyira imbaraga mukuzahura ubukungu bw’igihugu ahubwo bakarata uburyo ngo ubukungu buzamuka n’uburyo igihugu kirimo kwubakwamo amazu meza ,

Mugihe ubukene bugenda bwiyongera, umuryango wa Kagame wo urakomeza ugenda ukira unigwizaho ibya mirenge ukuye mu mafaranga basahura igihugu cyangwa bambura abantu, amafoto ari hasi arabereka inzu Ange Kagame yaba yaraguze akayindika kuwundi muntu iri muri Amerika Boston-Massachusett.

Iyo nzu yaguzwe mu ,mwaka wa 2007 igurwa $965,000 iza kugurishwa kuri $1M muri 2013 ku mazina y’uwitwaPaul Mcmanus. Mu byukuri iyo nzu ni iya Ange Kagame. nyuma yo kuyivugurura mu mwaka wa 2016, yageze ku giciro cya $1,089,256. Uwo Paul Macmanus ni umuyobozi w’ikigo cyitwa WT holdings Intermediary. bakaba bagura imitungo ariko ari iy’abandi bantu.

Mbere yuko haba amatora iyo nzu bayishyize kw”isoko ku giciro cya $1,875,000. Nyuma y’ubujura bw’amatora, n’irahira ry’umwicanyi Kagame, iyo nzu bayikuye kw’isoko iguma ku mazina ya kagakingirizo ariwe Paul Macmanus.

NTAWUNDI MURYI WA RUSWA MU RWANDA UTARI UMWICANYI KAGAME N’UMURYANGO WE

Yanditswe na Rpf Gakwerere mu cyongereza ishyirwa mu kinyarwanda na Chris Kamo