Ese aba bantu bicwa hirya no hino baba bazira ko bashyigikiye Diane Rwigara?

MU RWANDA ABANTU B’INZIRAKARENGANE BAKOMEJE KWICWA ARI NAKO ABANDI BABURIRWA IRENGERO. Kuva aho Diane Rwigara atangarije ko azahatanira umwanya wo kuyobora igihugu mu matora yo kuwa 4/8/2017 maze abanyarwanda benshi bakamwakiza yombi kuko barambiwe ubutetsi bubi bw’agatsiko ka FPR, imfu z’abakekwaho kutavuga rumwe na leta zariyongereye cyane kuburyo abanyarwanda benshi bamaze gutakaza icyizere cyo kubaho.

Utishwe na DASO&INKERAGUTABARA arafatwa akicirwa kuri station ya Police. Utishwe na Police afatwa na DMI akaburirwa irengero cg umurambo we bakawutarura kure y’iwabo.

Ubwose ayo niyo mahoro Kagame yirirwa abeshya abanyamahanga?
Ese ko wumva u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, ni gute abakekwaho kutavuga rumwe na leta birirwa bicwa batabanje kunyuzwa imbere y’umucamanza ngo yemeze ku mugaragaro ko icyaha kibahama?

Ese ubundi ko igihano cyo kwicwa cyavanywe mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda Kagame yasobanura ate aho yashingiye aha ingabo ze uburenganzira bwo kurasa abatavuga rumwe nawe?

By Jean Rukika.