DORE AMWE MU MATEKA YA TOM NDAHIRO WIYITA DR PETER MAHIRWE KU MBUGA NKORANYAMBAGA

By Jean Rukika

Uyu Tom Ndahiro alias Dr Peter Mahirwe ni umunyarwanda wavukiye i Shyorongi, akaba yarimenyekanishije nk’umushakashatsi n’impuguke kuri jenoside FPR yita iyakorewe abatutsi mugihe ari jenoside yakorewe abanyarwanda bose. Mbere y’intambara yo mu 1990, Tom Ndahiro yabaga mu Rwanda maze intambara y’inkotanyi irimbanyije arazisanga. Ubwo ingabo za FPR zateraga inkambi z’impunzi muri Zaïre mu 1996, iyi mpuguke Tom Ndahiro yabaye umutabazi avura inkomere zo ku rugamba. Ubwo inkotanyi zarimo zica impunzi muri Zaïre, Tom Ndahiro yabaye umwe mubishe impunzi nyinshi muri icyo gihe.

☑Umushinga ugayitse kandi uteye agahinda.

Tom Ndahiro niwe wazanye uburyo bwo kurunda impunzi bakazica bazitwitse mu mashitingi. Amateka n’ibyogajuru ni abagabo bo kubihamya.

☑Nyuma yo kuva muri Zaïre, Tom Ndahiro yakoreye ubushakashatsi bwe mu kwica abanyamakuru n’abihaye Imana.

Impunzi nyinshi zari zarahunze mu 1994 zimaze gutahuka, Tom Ndahiro yakoze urutonde rw’abagombaga kwicwa maze atangira kugenda aroba mo abo ashats akorana n’abasirikare ba RPA. Nta muntu n’umwe wajyanwaga na “escadron de la mort” ya Tom Ndahiro ngo agaruke.

1. Tom Ndahiro yatwaye uwitwa Gahigi Gaspard ahambiriye muri shitingi. Uwo tumuheruka ubwo (1997).

2. Tom Ndahiro yatumyeho uwitwa Sendegeya Etienne ngo naze ajye kumuhesha akazi maze amujyana i Nyanza ya Butare aba ariho amutsinda. Uwo ibye byarangiriye iyo.

3. Tom Ndahiro niwe wakodeshereje abishi ba Rugambage imodoka yo kugendamo.

4. Tom Ndahiro yashatse gushimuta Kabonabake Thomas ku kibuga cy’indege i Kanombe atahutse avuye muri Congo-Brazaville abapolisi baramwangira. Ntibyaciriye aho yaramukurikiranye amusanga iwabo mu Ruhengeri maze aramuhita akoresheje Major Rugambwa bamutsinda Shingiro ya Musanze. Hari mu mwaka w’1998. Umugore wa nyakwigendera Thomas nawe Tom Ndahiro yahise amufungisha.

5. Tom Ndahiro niwe wicishije Mutsinzi Edouard, umwe mu bashinze igitangazanakuru Kanguka cyakundwaga n’abanyarwanda batari bake. Ibi akaba ari nabyo Tom Ndahiro yapfuye na nyakwigendera Assinapol Rwigara amubaza ukuntu yicishije Mutsinzi Edouard ari umwe mubagize uruhare mu kwamamaza FPR mu Rwanda.

6. Tom Ndahiro yasanze Hitimana Noël aho yari afungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali (PCK 1930) maze aramushinyagurira ngo nasubire mubyo yavugaga. Uyu Hitimana Noël, Tom yamunanguje umugati w’indaramabuno arangije afungisha umugore we ngo yateguye jenoside. Birazwi.

7. Tom Ndahiro yahize umunyamakuru Charles Kabonero kenshi ashaka kumwica yarangiza akigira nyoni nyinshi.

8. Tom Ndahiro yashatse kwicisha Dominique Makiri inshuro zitari nke aramupangira ngo apfe agera n’ubwo amutumaho abacuruzi b’ibitenge barimo uwitwa Kayitesi. Nabyo birazwi.

9. Nyiribakwe Pascal wakoraga muri RDGR ukomoka ku Gikongoro yahunze iki ? Tom Ndahiro yamwigeze gatatu kose ashaka kumwica abibonye afata inzira y’ubuhungiro.

10. Musenyeri Nikwigize Phocas yafashwe na Tom Ndahiro i Gisenyi ubwo yarimo atahuka mu 1996 aramujyana. Kugeza magingo aya ntawe uzi irengero rye.

11. Major Hakizimana William (ex FAR) yamutwariye muri Camp Muhoza mu Ruhengeri. Tom Ndahiro yabwiye abasirikari babiri (Didasi na Gasongero) bari barinze kasho Major William yari afungiyemo ati, “Nimumumpe ngire ibyo njya kumwibariza”. Icyo gihe hari mu 2000 ariko kugeza na n’ubu ntawongeye kumuca iryera.

12. Fred Muvunyi wari uyoboye RMC (Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda) yahunze iki ? Tom Ndahiro yari amugeze ku buce ngo akora umwuga we mu nyungu z’itangazamakuru aho kuwukora mu nyungu za FPR Inkotanyi.

13. Abasore babiri bava inda imwe n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien uherutse gutoroka gereza mu Rwanda ntibatwawe na Tom Ndahiro mu 2016? Kugeza uyu munsi baburiwe irengero.

14. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa ntamaze iminsi ari guhigwa bikomeye n’umwicanyi Tom Ndahiro ? Ngo Bagiruwubusa akora reportage ze atabogamye kuburyo adatinya kuvuga akarengane n’andi mahano FPR yirirwa ikorera rubanda.

Uku kwigira intakoreka kwa Tom Ndahiro bitinde bitebuke amateka azabimubaza. Niwe wigize “avocat du diable” ngo azi amateka ya jenoside kurusha abandi banyarwanda, nyamara n’ibi yakoze nabyo ni jenoside kandi murabona ko amateka aba azwi. Erega ntawe uyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe. Ni ikibazo cy’igihe gusa !