Christophe Kanuma: Hari inkuru maze iminsi nkurikira ikansetsa cyane bitewe n’izina ry’uwayanditse n’ibivugwamo none reka ngendane n’ibigezweho.

Mumyaka itari myinshi ishize hari umukecuru wakoraga akazi nakwita ubuyaya kwa muzehe Paulo, umunsi umwe abana ba Paulo babaza nyina bati ese mamayi uriya mukecuru ukora hano murugo agira abana ko imyaka amaze muru rugo tutaramubona azana umwana?
Mama wabo yababwiye ko afite abana. Nuko abana babwira mama wabo ngo mwazamubwiye akazazana n’abana be tukabareba.

Nyuma yuko mama wabo avugana na muzehe Paulo bemeranije ngo azazane abana be basangire nabana ba Paulo.
Umunsi ugeze umukecuru yazanye abana be 2 basangira nabana ba Paulo.

Bamaze gusangira n’amasaha bamaranye baganira mu ibanga nyamuhungu wa mukecuru ahererekanya akanimero ka telefone na Anje. Barataha.
Bucyeye rurambikana bakajya bahamagarana bidateye 2 ababyeyi bazakumenya ko Anje buri gihe aba ahuze cyane kuri phone batangira kwibaza uwo muntu bavugana babajije abarinda Anje nabo bemeza ayo makuru ko aba ari kuri simu kenshi.

Mama we yaje kumwaka isimu amubaza uwo bamaze iminsi bavugana cyane azakumwerurira ko ari wamuhungu wawamukecuru w’umuyaya.
Raporo igezwa kwa Paulo bohereza abaGP kwa wamukecuru bamutwara amaguru adakora hasi yibaza ibyabaye biramuyobera ati ndapfuye dore aho nabereye.

Umukecuru we ahageze bamubajije numero z’umuhungu we arazibaha bagenzuye basanga koko ari izumuhungu we baramureka aragenda. Ataragera murugo abasirikare bari bamaze kugera kuri wamuhungu bamutwara acuritse. Ibyamubayeho byose naba mbabeshe mbibarondoreye. Yabajijwe byose yavuganye na Anje. Uwo muhungu yahise ategekwa kumara amezi nta simu akojeje mu ntoki ze nikirangira abwirwa ko agomba kuzahita ahindura inimero.

Uwo muhungu yamaze igihe kinini nta telefone afite ndetse yaranahahamutse adashobora no kuyikozaho intoki nubwo yaba iyabandi kuko yumvaga hari ijisho rimureba.

Nguko uko uru rukundo rwaje gupfuba na magingo naya ubanza uwo musore atarabasha kuba yakwemera kugura isimu!

Mugire umunsi mwiza