Boniface Twagirimana akomeje gutotezwa na CID ya Kagame

Uyu munsi tariki ya 11Mutarana 2017 ahagana mu ma saa saba na 45 nahamagawe n’umuntu wambwiye ko yitwa Iyaremye Richard wambwiye ko ari umukozi wa CID ishami rya Kacyiru kandi koko nsanzwe muzi ko ari umugenzacyaha yansabye ko ejo ngomba kumwitaba ku Kacyiru .Ntiyambwiye icyo ampamagariye ariko ngomba kumwitaba ejo nkuko nabimwemereye.

Kubera ko twiyemeje gusaba ko ibya demukarasi byakubahirizwa mu gihugu cyacu ariko bikaba byaranze ahubwo ikihutirwa kikaba cyarabaye icyo kudutoragura ngo dufungwe… ubwo niba amabwiriza yatanzwe yo kumboha ubwo ejo nzabambwa daa, niba kandi ari ikindi mpamagariwe nacyo ubwo ndakiteze ngomba kugenda nkacyumva kuko nta kundi byagenda kuva twaranze guhunga urwatubyaye tukaba tukirurimo tugomba kwemera ingaruka zose tugomba guhura nazo kandi turahamya tudashidikanya ko na nyuma yacu hazaboneka abandi bazasaba ko uburenganzira umunyarwanda yemerewe ariko yambuwe bwakubahirizwa.

Kubera ko dukunda uRwanda n’abanyarwanda tugomba kwemera no kubabazwa igihe byaba ngombwa.

Boniface Twagirimana