Bamwe mu bakoresha batunzwe agatoki gufatirana abakobwa barangije kwiga

Bamwe mu banyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, baravuga hari bamwe mu bagabo bafatirana abakobwa barangije kwiga bakabakoresha ibyo bashatse.

Kuri bamwe bo banemeza ko kuba udafite uwawe ugufata ku kaboko ngo aguhe akazi, byaba ari inzozi nubwo Leta ibabwira kwihangira akazi.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw, bemeza ko nk’ubu iyo bamaze guhabwa impamyabumenyi ari bwo bamwe mu bakobwa bagwa mu bishuko byo gushaka akazi bagatanga imibiri yabo baryamana n’abagabo kugirango bakabone.

Ibi babivuze kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2016, ubwo bahabwaga impamubumenyi kuri stade Amahoro.

Mu mpanuro Perezida Kagame yahaye aba banyeshuri, yababwiye ko baje ku isoko ry’umurimo aho bagiye guhanganira akazi ari benshi, gusa ababwira ko ari gake ugereranyije n’uko bangana.


Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi (Ifoto/Perezidansi)

Perezida Kagame yababwiye ko icyo bakwiye gushyira imbere ari ukwihangira imirimo bo ubwabo ahubwo gusaba akazi.

Abaganiriye n’iki kinyamakuru basanga bigoye.

Uwayo Christine urangije mu ishuri rya ISAE Busogo, kuri we agira ati “Muri rusange rwose udafite umuntu ugufasha mu muryango ntabwo rwose wabona akazi, yewe kubona igishoro ni uko ugomba kuba ufite umuntu ukomeye mu muryango wenda akaba yagufasha, kuvuga ngo uzabona miliyoni cyangwa ibihumbi Magana ntabwo byatworohera.”

Christine ufite imyaka 23, kuri we avuga ko iyo abanyeshuri cyane cyane ab’abakobwa barangije amashuri, usanga abenshi bahura n’ibishuko byo kwishora mu busambanyi.

Yunzemo ati “Bibaho rwose aho abakobwa batanga iyo ruswa, akenshi abagabo bagufatirana iyo bamaze kukubona ko umerewe nabi, mbese ushaka nk’amavuta yo kwisiga kandi iwanyu badafite ubushobozi, ariko ntabwo twakagombye kugwa muri ibyo bishuko rwose, gusa bibaho.”

Aba banyeshuri kandi bagaragaza ko ikibazo cy’imisoro nacyo gikomeje kubangamira abagerageje gutangiza udushinga duto, kuko ngo hari n’aho bigera ugasanga imisoro utanze iruta igishoro watangije.

Habumuremyi Donat we urangije mu ishuri rikuru ry’uburezi (KIE), we avuga ko nubwo ubu ari umwarimu mu Karere ka Gakenke, ariko nawe azi ko akazi kagoye kukabona.

Agira ati “Nibyo akazi karagoye kukabona hanze aha, gusa njyewe icyo nasaba abarangije ni ukumva ko no kuba barangije ari ishema rikomeye.”

Muri Gashyantare uyu mwaka, umwe mu ba depite  mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yavuze ko biteye agahinda kuba u Rwanda rugiye kuba nka Sodoma na Gomora.

Depite Mukarugema Alphonsine yavuze ibi nyuma y’aho umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda, uhamagajwe muri komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage mu Nteko ngo igaragaze uko ikibazo cya ruswa mu mitangire y’akazi gihagaze mu mwaka wa 2014/2015.

Uyu muryango wavuze ko mu mwaka wa 2014/2015, abakobwa cyangwa abagore bangana na 50% bagiye kwaka akazi, basabwe kuryamana n’abagombaga kukabaha, ababuze akazi kubera kwanga gutanga iyo ruswa bari 32.7%,  bavuze ko bemeye ko bakabuze, 29.1% bari abakobwa bakora imirimo y’ubunyamabanga, 10.9% ni igitsina gabo bakora mu mirimo iciriritse.

Izuba Rirashe