APR FC yashatse kwihimura kuri GIKUNDIRO ariko yabonye abafana 4 gusa bakiriye ikipe ya Rivers United yageze i Kigali

Ahagana ku isaha ya saa tatu n’minota itanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2017 nibwo ikipe ya Rivers United yo muri Nigeria yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wo kwishyura wa 1/16 w’irushanwa rya CAF Confederation Cup na Rayon Sports.

Ku cyumweru tariki 16 Mata 2017 nibwo Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza na Rivers United 2-0. Rivers United ije gukina umukino wo kwishyura yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe izajye n’indege ya Rwandair. Ni umukino wo kwishyura, Rayon Sports isabwa gutsindamo ibitego 3-0 kugira ngo ibe yabasha kujya mu matsinda, ibintu bitarakorwa n’ikipe n’imwe yo mu Rwanda.

Akigera ku kibuga cy’indege, umutoza wa Rivers United yabanje kwanga kuvugana n’itangazamakuru. Yavugaga ko azavugana naryo bukeye bwaho. Aho abyemereye, ikiganiro yagitanze yicaye mu modoka. Mu magambo make yavuze ko nubwo babonye ko Rayon Sports ari ikipe nziza ariko ngo bazanywe no gutsinda.

Umutoza wa Rivers yagize ati “ Twiteguye ko uzaba ari umukino mwiza. Tuziko umukino wo muri Nigeria warangiye, tuje hano kureba ko twakina neza kugira ngo twitware neza. Nabonye Rayon Sports ari ikipe nziza, bakina neza ariko hano tuje kwegukana intsinzi….nta mukinnyi uburamo, bose baje gukina…tuje gukina ngo dutsinde ibitego, tuziko Rayon Sports ari ikipe nziza ariko tuje gutsinda ibitego. Tuje hano gutsinda.”

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mata 2017 kuri Stade Amahoro i Remera guhera ku isaha ya saa cyenda n’igice.

Abafana ba APR FC bari baje kwakira Rivers United…uwambaye inkweto zitukura ni Rujugiro, umufana w’imena wa APR FC akaba n’umushyushyarugamba ugenda imbere y’abandi

Abakinnyi ba Rivers United bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe

Wabonaga bifitiye icyizere

Barimo abasore b’ibigango nk’uyu

Arabwira abo yasize mu rugo ko bageze mu Rwanda amahoro kandi bakiriwe neza

Baraganira mbere yo gufata imodoka

Yaje yumva umuziki…umenya ari kwiyumvira iza P Square, itsinda ryo mu gihugu cyabo rikomeye cyane

Uyu we yaje yitwaje n’icyo kurya…aragitapfuna aniyumvira akayaga gaherereye ko Kigali

Gushaka kugira umwihariko ku mutwe, abakinnyi benshi barabisangiye

Abafana ba APR FC basuhuza abakinnyi ba Rivers United…uwo ubona wishimye cyane ni Rujugiro

Umutoza mukuru wa Rivers United

Ikiganiro n’abanyamakuru, umutoza wa Rivers yagitanze yicaye mu modoka

Arumva akayaga keza ka Kigali k’ijoro

Abafana ba APR FC bagaragaza ko Rayon Sports izatsindwa 2-0

Imodoka yabakuye ku kibiga cy’ndege i Kanombe bagana kuri Hotel

Imodoka y’umukara iri inyuma ni iyoherejwe na Ambasade ya Nigeria mu Rwanda ngo ize guha ikaze iyi kipe

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

http://rwandamagazine.com/