APR FC ya FPR yananiwe gutsinda Rayon Sports Gikundiro mu kibuga none yiyemeje kuyisenya ikoresheje ibinyoma n’igitugu!

Rayon sports

Umuyobozi wa Rayon Sports ashobora gufungwa imyaka 10 nyuma yo gutabwa muri yombi. Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste, kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta,bishobora gutuma akatirwa kugeza ku myaka 10 mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha.

Kimenyi Vedaste, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize aho yashinjwaga kunyereza umutungu mu kigo cya WASAC yakoreraga, ni ko gufungirwa kuri Police ya Kicukiro.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yavuze ko dosiye ye yarangije kugera no kuri parike.

Yagize ati : “Afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu kigo cya WASAC aho dosiye ye twarangije kuyishyikiriza ubushinjacyaha”.

Akomeza agira ati“Kuri ubu nta byinshi twatangaza kuko byarangije kugera mu bushinjacyaha ni bo bagira icyo bavuga ku birenze ibyo”.

Kimenyi Vedaste kuri ubu washyikirijwe Parike ya Rusororo, aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igihano k’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’10 ndetse agatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ava ku nshuro ebyiri z’ayo yanyereje kuzamura.

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe ; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe ; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Kimenyi Vedaste wambaye ikoti ry’umukara

Kimenyi Vedaste wari watorewe kuyobora umuryango wa Rayon Sports kuva mu kwezi kwa gatatu kwa 2016, yari yakoze impinduka zitandukanye muri iyi kipe zatumye ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, mu gihe ibibazo by’ibirarane byakundaga kuvugwa muri iyi kipe byagabanutse.

Srce:Ruhagoyacu