ANNE RWIGARA ASHOBORA KUBA AGIRIWE IMPUHWE ZA BIHEHE

Maze gusoma imyanzuro y’umucamanza nifata kumunwa! Twibutse ko icyasuzumwaga hano ari ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Ibi rero ntibishingira kubyaha ubwabyo kuko urubanza tuba rutaragera igihe cyo gusuzumwa mu mizi yarwo. Twibutse kandi ko kuri ururwego rw’icyaha gufungwa atari ihame (Principe) ahubwo ni irengayobora (Exception). Bivuga ko ukekwaho icyaha wese yakwiye gukurikiranwa ari hanze, adafunze. Ibi niryo hame. Iri hame rikaba rishingira kurindi hame rikomeye Kdi ryunvikana rivuga ko «uregws afatwa nk’umwere igihe cyose atarahamwa n’icyaha». Bityo rero nta n’impanvu yoygufungwa umuntu ukekwaho icyaha gusa ukwiye gutegereza ko aburana urubanza rwe mumizi ukabona kumufunga.

Uregwa afungwa by’agateganyo mugihe nibura imwe mu mpanvu zikurikira igaragajwe n’umushinjacyaha kdi akayitangira ibimenyetso simusiga. Izo mpanvu ni:
– Kuba uregwa aramutse afunguwe ashobora kubongamira iperereza
_ Kuba uregwa afunguwe ashobora gusibanganya ibimenyetso
– Kuba uregwa ashobora gutoroka ubutabera
– Changwa kuba uregwa ashobora kugirirwa nabi kubera kwihimura kwabakorewe icyaha

Mugusoma imyanzuro y’urubanza rw ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabo kwa Rwigara wagirango umucamanza yarayobewe ibibyose. Cyangwa ugahita wibwira ko urubanza rwarangijwe kuburanishwa no mu mizi yarwo.

Nawese umucamanza arihanukira akemeza ko Dianne na Mama we bafungwa ngo kuko haro impanvu zikomeye zigaragaza ko icyaha baregwa bagikoze koko !!! Ibi ni agahomera munwa neza neza.

Umucamanza ageze kuri murumuna wa Diane ariwe Anne Rwigara ati ntabimenyetso bigaragara by’ icyaha aregwa ! Hahhhhh nonese ubwo agizwe umwere ? Kuki none atabyanditse nibura ngo amukure muri iyi dosiye y’umuryango?! Ndibutsa ko kuburana uri hanze (udafunze) nabyo bitavuga ko urumwere ahubwo nuko urukiko ruba rusanze nta rengayobora rihari rituma ufungwa. Bityo ko ugomba kuburana uri hanze. Nyamara twibuke Ko uwo umucamanza yemeje ko aburana ari hanze ari UMUNYAMERIKA wahawe ubwenegihugu n’amerika kdi akaba yifitiye n’ibyangombwa by’inzira. Mubutabera bidashoboka ahubwo ko iyi yafatwa nk’impanvu ituma ukekwa afungwa. Ariko siwe wafunzwe bivuga ko hari impanvu yatanzwe kuri telephone twe tutabwiwe.

Dore impanvu z’iri huzagurika ry ubucamanza bwa Kagame

Mubyukuri aba baregwa bose muri Uy umuryango ni inzirakarengane za politiki y’agatsiko ka Kagame bityo ibyaha mpimbano biragora kubishinja twese turabizi. Ariko kubera ko umucamanza aca urubanza kuri telephone byamucanze abura icyo akora gishingiye kubunyamwuga n’amategeko naze ahitamo kwandika ibyo abonye ngo n’imyanzuro. Apfa kuba yubahirije itegeko rya Shebuja.

Ariko kurundi ruhande Anne Rwigara w umunyamerika yagombaga gufungurwa kuko yenda uhagarikiwe n’ingweyavoma cy yenda hakaba harindi mpanvu.

Nkurikije ko Anne rwigara ariwe ubitse, wikoreye amabanga y’urupfu rwase narwo rukaba rutoroheye Kagame bidashoboka ko Kagame atatinye abanyamerika niba koko baramuhamaye ariko Kdi biranashoboka ko kagame afite umugambi mubisha kuri uyumwari rose akaba yamuhitana. cyane ko kuri kagame gutinya abanyamerika akarekura umuntu uzajya kubabwira akari imurori n’ubundi ibi kwaba atukuvomera murutete ! Bityo dukwiye gukurikiranira hafi ubuzima bw’uyumwari ushobora kuba agiriwe impuhwe zabihehe.

Ishema Ryacu