Amasengesho Akomeye

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU.

Ku Banyamasengesho mwese,amahoro y’Imana abane namwe, bavandimwe, nshuti duhujwe no kwizera Yesu Kristo nk’Umukiza n’Umwami w’ubugingo bwacu kandi tukaba twemera imbaraga y’amasengesho n’urukundo Imana ikunda abayizera;

Maze kubona uko umuryango wa Rwigara ugaraguzwa agati n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Leta ya Kagame, bije bikurikira urupfu ruteye agahinda bishe umubyeyi wabo, Assinapol Rwigara n’ubwo yabafashije mu bishoboka byose keretse ko atabemereye kwigarurira ubucuruzi bwe, bwacya kabiri hotel yabo bakaba barayishenye (kandi yarimo n’icyumba cy’amasengesho kitwaga icv’ABINGINZI Imana yakoreyemo ibitangaza byinshi), bwacya kabiri na none gushaka kwiyamamaza kwa Diane Rwigara kukitwa icyaha cyo kurimbuza umuryango wose kimwe n’umuntu wese bigaragaye ko afite aho ahuriye n’uwo muryango, business igafungwa, comptes ku mabanki zigafungwa, amafaranga ari mu rugo bagatwara, inzu bakayibasenyeraho bahereye mu cyumba cyasengerwagamo, bakabashyira mu kato ntawe ubavugisha ntawe bavugisha, ntawe babona ntawe ubabona, maze bakajya mu ruganda rwa Kimihurura (CID) kubacurira ibyaha byo kubagerekaho;

Maze kubona ko uyu muryango wakomeye ku Mana no muri ibyo bihe bikomeye nk’uko amahanga yose yabibonye ko no mu kujyanwa muri CID Madame Adeline yitwaje Bibiliya nk’ikimenyetso cy’uko yishingikirije ku Mana n’Ijambo ryayo rizima;

Maze kubona ko mu byo tubasha gukora byose ikiri ku isonga ari ugufata igihe cy’amasengesho twese tukazamurira rimwe kwingingira umuryango wa Rwigara n’banyarwanda banihishwa no kuremererwa n’igitugu cy’ubutegetsi bwa Leta ya Kagame (itanemewe n’amategeko kuko yaribatiye hasi itegeko nshinga);

Ndabahamagarira mwese aho muri mu isi yose, mu matorero ya gikristo atari amwe, kugira ngo dufate iminsi itatu yo gusenga twiyirije ubusa nko mu gihe cya Esther, kuva mercredi 13/09 kugeza vendredi​15/09/2017.

Muri ayo masengesho tuzasaba Imana GUKORA IKIMENYETSO MU MURYANGO WA RWIGARA ASSINAPOL kizabera ICYIGISHO, ubutegetsi bw’igitugu bwa Leta ya Kagame n’IGIHAMYA gihamiriza amahanga ko Uwiteka adahinduka (Malaki 3:6) kandi ko “Yesu Kristo uko yari ari ejo n’uyu munsi ariko ari kandi ariko azahora iteka ryose (Heb.13:8).

Icyo kimenyetso kizatubera amarenga y’itangira ry’igika gisoza umurimo w’Imana ku isi no gutabarwa k’ubwoko bw’Imana buzarenganyirizwa bikomeye muri iki gika gisoza cy’umurimo wo kuburira abanyabyaha mu isi ngo bemere imbabazi z’Imana bugwe nayo, babone umugabane ku masezerano yayo.

Icyo kimenyetso kizitwa:

“INYANDIKO IKOMEYE”

HAGENIMANA Canisius
Event Coordinator.