Amaherezo bazafunga hafi igihugu cyose –> Rubavu: Ibitaro bya Gisenyi birashinjwa gufunga ababuze ubwishyu

Bamwe mu baturage bivuriza ku Bitaro bya Gisenyi bamaze amezi agera kuri abiri batemerewe gusohoka kubera kubura amafaranga yo kwishyura, ubuyobozi bwabyo bukavuga ko bumaze guhomba amafaranga menshi bitewe n’abivuza batagira mitiweli.

Aba baturage bavuga ko bajya kwivuza, ibitaro bikabakira babura ubwishyu ntibemererwe gusohoka.

Ntawumenyumunsi Jacqueline wo mu Murenge wa Mudende avuga ko amaze amezi abiri mu bitaro atemerewe gusohoka kandi umwana yari arwaje yarakize.

Yagize ati “Kubera kutabona amafaranga yose yo kwishyura maze amezi abiri hano. Umwana wanjye namurwaje ibyumweru bibiri gusa; nabonye 6500 muri 90 000 Frw nagombaga kwishyura bansubiza mu bitaro kandi nta mituweli mfite. Mfite abana batandatu mu rugo; ndasaba ubuyobozi kumfasha nkataha nkajya kubareba.’’

Bamwe muri aba barwayi, biganjemo abagore bagana ibitaro bagiye kubyara bavuga ko kutagira mituweli n’amafaranga yokwishyura bazi ko ari amakosa, gusa ngo nta yandi mahitamo baba bafite.

Nyiramugisha Vestine, umaze icyumweru yarangiwe gusohoka muri ibi bitaro yagize ati “ Navuye Uganda nje kubyarira ino aha, umuryango wanjye turi abakene cyane, nta mafaranga dufite yo kwishyura mitiweli. Inda yaramfashe nza kubyarira ahangaha kuko nta kundi nari kubigenza, Imana ni yo izamfasha nkava muri ibi bitaro.”

Karangwa Tiziano, Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Bitaro bya Gisenyi, yatangaje ko bimaze guhomba amafaranga menshi kubera abarwayi byakira bakavurwa batishyuye.

Ati “Twakira abantu benshi badafite mituweli nko kuva muri Nyakanga 2016 twahombye miliyoni 94 bitewe n’uko bibuze mu byiciro abandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kuzigura. Twasanze hari n’abari mu cyiciro cya mbere ariko nta bushake bafite bwo kuzikurikirana.’’

Akomeza avuga kobagiye kenshi babareka bagataha babanje kwandika ko bazishyura, ariko iyo bamaze gutaha nta n’umwe wibwiriza ngo yishyure.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Dr Maj Kanyankore William avuga ko bahombye amafaranga menshi ariko mu baturage batishyura ibi bitaro harimo abafite ibibazo byumvikana.

Ati “ Baraza tukabavura bakagenda, tumaze kugera muri miliyoni 94 z’igihombo mu myaka ibiri ishize; ntabwo twabafungirana mu bitaro kuko ntabwo ari imfungwa ariko harimo n’abatubwira ukumva bafite ukuri, bamwe nta byiciro by’ubudehe babonye, hari abakubwira ko bafite amafaranga ariko babuze ibyiciro.”

Ikibazo nk’iki cyaherukaga kuvugwa mu bitaro bya Gisenyi muri Nzeri 2016 ubwo umugore wavugaga ko yagwatiriwe kubera kubura ubwishyu bwa serivisi zo kubyara, yapfushaga umwana nyuma yo kwimwa uburenganzira bwo gusohoka.

Bamwe mu bavuga ko batemererwa gusohoka batishyuye Ibitaro bya Gisenyi

 

Ibitaro bya Gisenyi birashyirwa mu majwi kubera gufunga abauze ubwishyu bwa serivisi baba bahawe

Olivier@igihe.rw