Aho kuvuga ko itangazamakuru mu rwanda ryanizwe, Abanyamakuru bavuga ko Leta ibima amakuru. Bavuge ukuri babizire? Nta kundi bari kubyita kugira ngo batiteranya na Leta y’igitugu ya Kagame.

Kuri uyu wa Kabiri abanyamakuru bahagarariye abandi banenze zimwe mu nzego zishinzwe gutanga amakuru zitarumva ko kubaha amakuru ari inshingano zabo kuko biteganywa n’itegeko. Abo muri izo nzego bo bavuga ko ubunyamwuga buke babonana abanyamakuru aribwo butuma babima amakuru.