Aho guhagarika intambara hagati ya Ethiopia na Eritrea ntibyabera urugero ibihugu by’Afurika bigifite amakimbirane?

VOA:Ethipia na Eritrea byashoje intambara yari hagati y’ibyo bihugu byombi. Ibi bihugu bizasubukura ubuhahirane no gutwara abagenzi hagati yabi bihugu byombi, kandi n’itumanaho mu bindi bihugu bituranye naryo rizasubukurwa.

Wamugani w’abarundi iki gikorwa cyakabaye akarorero ku Rwanda. Abaturage b’u Burundi n’ab’u Rwanda bifuza ko amahoro yagaruka ibihugu byombi u Rwanda n’uburundi bikabana mu mahoro abaturage bakongera bakagenderana, bagahahirana. Cyane cyane abaturage bo mu Ntara y’amajyepfo nibo barira ayo kwarika kubera ibicuruzwa byinshi byaturukaga i Burundi none byarahagaritswe.