Agnes Murebwayire ati: “Perezida Kagame yari akwiye kuruhuka guhora asubiramo ko ntawamukora mu jisho ngo aviremo aho”

Perezida yari akwiye kuruhuka guhora asubiramo ko ntawamukora mu jisho ngo aviremo aho, guhora abwira abanenga ko yagumye ku butegetsi ko ngo ari abanyarwanda babimusabye n’ibindi byo gushyira intambara n’uburwanyi imbere, kuko igihe amaze abivuga abo abwira barumvise niba batarumvise ni uko batumva, cg se ni uko badashaka kumva, biti ihi se ni uko batemera ibyo ababwira. 🤔

Ibisigaye mbyumva nk’uyu Mwanainchi, umusomyi w’umuseke.rw wagize ati:

Abayobozi ba Afrika, barabizi neza ko guhora biruka inyuma y’inkunga z’abanyaburayi n’abanyamerika, bakazirambirizaho mu byo bapanga, kugeza no ku mibereho y’imiryango ibihugu byacu bihuriyeho, kugeza no ku ngengo y’imari y’amatora, ari byo bituma abo bayobozi bacu bagirwa ibikoresho by’inyungu za ba Mpatsibihugu. Ariko kureka izo mfashanyo ngo ibihugu byabo bibeho mu bushobozi bifite, n’abo bayobozi bahagarike ibyo kubaho bidumbukuruje, byarabananiye.

Nyamara hitamo imara ipfa. Ni gute Mwene Madamu yareka gusuzura abayobozi bogereza abana babo kwiga muri ayo mahanga, kandi bemeza ko bateje imbere uburezi mi bihugu byabo. Ni gute utasuzugura abayobozi baza kwivuza iwawe kuko bazi ko amavuriro mu bihugu byabo ari mu manegeka?

Ni gute bazareka kudusuzugura tugishora akayabo mu kugura intwaro zo kurwana no gukandamizanya ubwacu? Usenya urwe bazakomeza bamutize umuhoro.