Abanyarwanda mwese mugomba kwambara ibyakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) naho Paul na Jeannette Kagame bakambara ibyakorewe muri Amerika (Made in USA)

Ubwo yaravuye mu rugendo rw’ibyumweru bibiri yishimisha azenguruka isi, ingendo zitagira icyo zungura igihugu ahubwo zirushaho kuzuza amakonti y’ikigo cye Crystal Venture kubera ko leta y’u Rwanda ikodesha indege ya Kagame ihenze cyane y’ubwoko bwa Gulfstream G650. Muri macye Kagame nk’umukuru w’igihugu akodesha indege ye Kagame nk’umushoramari. Kugeza kuri iyi saha nta mu nyarwanda numwe urabaza ikibazo kuri izo nyungu zigongana hagati ya Leta iyoborwa na Kagame n’ikigo cya Kagame aricyo Crystal Venture. Abanyarwanda barangiza bagahora bakomera amashyi umwicanyi n’umunyamanyanga Kagame nk’intwari.

Umwicanyi Kagame n’ubugome bwe yabwiye abanyarwanda bakandamijwe ngo ko “bagomba guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda. Tugomba kongera imisoro ku myenda n’inkweto biva hanze kandi tukarwanya caguwa y’imyenda n’inkweto igacika mu Rwanda. Twese tugomba kwambara imyenda n’inkweto byakorewe mu Rwanda. Nishimiye ko hari intambwe twagezeho kuri ibi byemezo.”

Mu gihe umuyobozi w’umwicanyi ategeka abanyarwanda kwambara iyo myenda n’inkweto bya gaciro ko hasi byakozwe n’inganda ze, Kagame no kw’ikunda kwe we yambara buri munsi imyenda ifite ibyapa byerekana ibigo by’abanyamerika byayikoze. Muri wikendi yashize yagaragaye nka Yankee, nk’umuntu uturuka muri Amerika, yambaye ingofero ifite ikimenyetso cya “converse” ikigo gikomeye cy’abanyamerika gikora imyenda n’inkweto za sport n’ibindi bijyana nabyo. Igitangaje muri ibyo iyo myenda cyangwa inkweto za converse byambarwa cyane n’abana b’ingimbu cyangwa b’abangavu. N’aho inkweto yari yambaye n’imyenda ya sport byari bifite ikimenyetso cya “Jumper” nacyo n’ikigo gikomeye cy’abanyamerika gikora imyenda n’inkweto bigezweho.

Mwese mugomba kwambara ibyakorewe mu Rwanda n’aho we akambara ibyakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

N’iryari uwo muyobozi w’umwicanyi azatangira kwambara imyenda yakorewe muri izo nganda ze? Izo nganda z’imyenda ni umutungo we bwite, kuki atatanga urugero yambara imyenda ikorerwa muri izo nganda ze aho kugirango ahane abo bacuruzi bacuruzaga caguwa ahagarika caguwa kwinjira mu Rwanda ahubwo akazamura imisoro yiyo myenda ikorwa n’inganda zikomeye zo hanze yinjira mu Rwanda?

Igihe ubutegetsi bw’umuryango wa Kim bwari buzwi nka Mount Paektu Bloodline bwahagaritse imyenda n’inkweto biturutse i Burayi cyangwa muri Amerika kwinjira muri Koreya y’Amajyaruguru, uwo muryango watanze urugero wambara imyenda n’inkweto byakorewe muri Koreya

Ariko iby’iwacu, uwo mujeune wacu ntakigenda ushaka gukura amafaranga mu banyarwanda yakandamije. Intego y’icyo cyemezo ntabwo arinziza nta nubwo yagitejerejeho neza kuko yatumye abacuruzi batumizaga iyo myenda n’inkweyo bya caguwa hanze ubu nta kazi bafite abandi bahisemo kujya gukorera mu bihugu by’abaturanyi kugirango babeho.

Inkuru yanditswe na Rpf Gakwerere
Ihidurwa mu Kinyarwanda na Ange Uwera