Abanyarwanda benshi bakomeje kwifuza inama SIMUSIGA cyangwa RUKOKOMA kuri bamwe

Abanyarwanda benshi bakomeje kwifuza ko abarwanya Kagame n’igitugu cye bahuza ingufu maze tukabohora u Rwanda n’abanyarwanda barimo kwicwa, bagafungwa, bakaburirwa irengero, bakakwa ibyabo, bagasenyerwa n’ibindi ntarondoye namwe mwese muzi.

Kugeza ubu mu bantu 507 bamaze gutora hafi yabose 90% barifuza ko haba inama twe twise SIMUSIGA iyo nama igahuza abantu bose bifuza impinduka mu Rwanda. Nawe KANDA HANO utore niba utaratora. Hasi uri busome cyangwa wumve bimwe mu byo bamwe mu banyarwanda batekereza kuri iyi nama.

Francine Mutesi:
Ni ukuri abanyarwanda bakwiye guhaguruka bakarwanya kariya karengane. Abanyarwanda bakwiye guhura bakigira hamwe uburyo byakorwa. Bareke gushira ibiti mu matwi bumve gutakamba kwizo mpfubyi n’abo bapfakazi.

Uti byakorwa bite? Byakorwa muzihe nzira? Hagombye kugira abatangiza iki gikorwa, abari hanze bagahumura abari mugihugu, igihe cyose abari mu gihugu batarakanguka ngo babone igitugu kibayobora, ngo babone ubwicanyi bukorwa n’ubutegetsi buriho ntakizagerwaho. Bizakunda aruko habonetse abantu nka Diane mu gihugu bagashyira hamwe kurwanya iriya ngoma y’igitugu. Abanyarwanda bari hanze nabo bagahuriza hamwe bagafatanya n’abari mu gihugu.

Ibyo byose byakorwa muzihe nzira? Hakabayeho amahuriro ku migabane yose. Abanyarwanda bari i Burayi, abari muri Amerika, abari muri Asia, abari muri Afrika, buri mugabane ugashyiraho ihuriro. Muri ayo mahuriro abanyarwanda bakigira hamwe uburyo barwanya ubutegetsi bwa Kagame. Ayo mahuriro agakorana n’abari mu gihugu.

Amb. JMV Ndagijimana:

Safari Stanley:
Gushyigikira inama yakwigirwamo ibibazo by’u Rwanda. Nshyigikiye iyo nama kandi nifuza no kuba nayitangamo ibitekerezo byubaka. Nagerageje gutora ntibyanshobokera. Iyo nama irihuturwa.

Ubwinditsi
Rugali.com