Abanyarwanda batuye i Burayi bigije imbere gahunda y‘ imyigaragambyo y’i Paris. Biyemeje kuyikora ejo kuwa kane 24/05/2018

Imyigaragambyo yo Kwamagana Paul Kagame na Politiki mbi ya FPR ( 13h00, Porte de Versailles)

Impuzamashyaka P5 (FDU-Inkingi -RNC – PSI Imberakuli -PDP Imanzi n’Amahoro People Congrès ) irahamagarira Abayoboke bayo kuza kwitabira Imyigaragambyo yo kwamagana uruzinduko rwa Kagame azagirira mu gihugu cy’ubufaransa ku wa Kane tariki ya 24.05.2018, saa saba kuri Porte de Versailles no mu Bubiligi (05.06.2018 ) aho azakomereza uruzinduko nyuma y’Ubufaransa.
P5 ikaba ibararitse mwese abayoboke hamwe n’lnshuti zanyu muzaze tumwakire uko bikwiye.

Ku bakeneye kujya i Paris bus zizahagurukira i Buruseli kuri gare du midi (Rue de France) saa moya mu gitondo (07h).
Mukaba musabwa kwiyandikisha byihutirwa kugira ngo muteganyirizwe imyanya.

Contact :
– Me Twagiramungu Innocent: ‭+32 495 48 29 21‬ na
– Rudasingwa Alexis:+32 497 53 66 97‬.

N.B: Ku myigaragambyo ya Bruxelles muzamenyeshwa aho izabera vuba mu itangazo rindi.

Uretse aba banyarwanda bibumbiye muri ariya mashyaka, abo muri Société civile bari mu bazitabira iyi myigaragambyo