Abanyarwanda bati n’ubundi badushyira mu makoperative ku gahato kandi ntacyo zitugezaho ahubwo n’izo gukiza abayobozi bazo

Radio Flash: Ubujura mu makoperative buterwa n’uko nta korana buhanga zikoresha. Abaturage bari mu makoperative bararira ayo kwarika. Bati n’ubundi bazidushyiramo ku gahato kandi ntacyo zitugezaho ahubwo n’izo gukiza abayozozi bazo.

Ese ubundi ikigenda neza muri ruriya Rwanda rwa Kagame ni nk’iki? Abayobozi bose wagira ngo hari uwo bari gusahuranwa nawe. Ariko se umuyobozi mukuru niba nawe akurura ashyira mu mifuka ye, ni gute abayobozi bato n’abo batakuramo ayabo? Abaturage bakaba barahaguye. N’ubundi byose bikorwa n’abayobozi ingaruka zikabona abaturage abayobozi bimereye neza.