Abakunda Nkunda musenge batamukubita agafuni naho abo yahekuye muvuze induru atarongera kubahekura!

Umuntu uwari we wese yakwibaza iki kibazo ” amaherezo ya Laurent Nkunda ni ayahe? Murabizi neza iyo Kagame na leta ye batangiye gushyira mu majwi umuntu n’uko haricyo baba bari gutegura gukorera uwo muntu. Iri shyirwa mu majwi ntabwo rigenda gutyo gusa.

Ibintu ni bibiri, icya mbere Kagame ashobora kuba ashaka kohereza Gen Laurent Nkunda iwabo wa twese kuko buriya amubikiye amabanga menshi ariko iki ndagiha amahirwe ya kabiri yo kuba cyabaho.

Icya kabiri Kagame ashobora kuba ashaka gutorokesha Gen Laurent Nkunda maze akavuga ko yatorotse kugira ngo amukoreshe mu gutera u Burundi cyangwa guteza indi ntambara muri Congo. iki cyo ndagiha amahirwe ya mbere yo kuba byaba aribyo.

N’aho iby’isesengura ry’ibinyamakuru bya Kagame Igihe.com na Rushyasha.rw, tuzi neza ko byandika ibyo babitumye. Igihe k’iti”iyo urebye imiterere y’ikibazo cya Gen. Nkunda, usanga amaherezo ye ari uko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hazajyaho ubuyobozi bushya busimbura ubwa Kabila cyangwa ubwa nyuma yaho [kuko Nkunda aracyari muto mu myaka], bukaba bwamwifashisha muri icyo gihe, ahanini bitewe n’uko yakunze kurangwa na disipulini iri ku rwego rwo hejuru”.

Cyangwa Kagame yaba azi neza ko Kabila agiye kuvaho akaba ari guteguriza Gen Nkunda akaba ariwe azifashisha mu gutera u Burundi anyuze Congo? Nk’uko Igihe cyabivuze kubera yakunze kurangwa na disipuline yo mu rwego rwo hejuru. Mureke tubitege amaso. Ariko ntabwo ndi umupfumu kandi nta n’ubwo ndagura.